Usengimana Faustin wababajwe no kwizihiza isabukuru yabuze sekuru, umugore we yamuvuze imyato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Police FC n'Amavubi, Usengimana Faustin uyu munsi yizihije Isabukuru y'amavuko aho avuga ko ikintu cyamubabaje ari uko ayijihije yabuze umuntu w'ingenzi mu buzima bwe wamushyigikiraga muri ruhago ari we sekuru ubyara se.

Buri tariki ya 11 Kamena, Usengimana Faustin yizihiza Isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y'imyaka 27.

Abinyujije kuri WhatsApp Status, umugore we Bayingana Daniela bafitanye n'umwana w'umuhungu witwa Usengimana Wayne Kaĕl, mu magambo meza y'urukundo yamwifurije Isabukuru nziza y'amavuko.

Ati'isabukuru nziza rukundo rwanjye, umutima wanjye, umugabo wanjye, inshuti magara yanjye, papa w'abana bacu, ndishimira ubuzima bwawe uyu munsi, Imana yarakoze kukurema ikaguha ubuzima kuri iyi tariki, ikakurinda hanyuma ikanampuza na we, uri umugabo udasanzwe warakoze kuza mu buzima bwanjye, warakoze kumpitamo nkakubera umugore na mama w'abana bawe, warakoze k'urukundo unkunda njye na Kaĕl.'

Yakomeje avuga ko we n'umuhungu we bahirwa kuba bamufite kuko adasinzira ku bwabo, akora cyane kugira ngo babeho bishimye.

Ati'Warakoze k'ubwitange udasiba gukora kugira ngo tubeho neza, ndahirwa kuba nkufite nk'umutware wanjye, na Kaĕl arahirwa kuba agufite nka papa, muri macye uri umugisha kuri twe, Imana ishobora byose turayikuragije muri uyu mwaka turasenze ngo iguhaze uburame, ikurindire ubugingo, iguhe gutera imbere muri byose, igusubize bya bindi byose udahwema gusengera, ni mu izina rya Yesu nsenze, Amena! Turagukunda bitagira ingano rukundo rwanjye.'

Usengimana Faustin kuri iyi nshuro yizihiza isabukuru y'imyaka 27, yabwiye ISIMBI ko ikintu yishimira ari uko ayijihije yubatse afite umuryango ndetse yaranabyaye.

Ati'icyanshimishije ni uko nijihije iyi sabukuru mfite umuryango naranabyaye mfite umuhungu.'

Akomeza avuga ko icyamubabaje ari uko sekuru wamushyigikiye mu rugendo rwe rwa ruhago yujuje imyaka 27 yamaze kwitaba Imana.

Ati'icyambabaje ni uko nyigize sogokuru wanjye(ubyara papa we) yavuye mu buzima kandi namukundaga cyane, ni we muntu wanshyigikiye mu rugendo rwa ruhago cyane.'

Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi bake b'abanyarwanda bakinnye igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011. Mu Rwanda yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports na Police FC.

Yishimira ko uyu mwaka yizihije isabukuru afite umuryango wuzuye(umugore n'umwana)
Bayingana bashakanye mu mpera za 2019 nyuma y'imyaka igera mu 10 bakundana
Ubu akinira Police FC



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/usengimana-wababajwe-no-kwizihiza-isabukuru-yabuze-sekuru-umugore-we-yamuvuze-imyato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)