Indi foto yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ifoto igaragaza umugabo n'umugore bari mu muhanda bagenda, umugabo ari imbere ateruye umwana ushobora kuba ari uwabo mu gihe umugore we amuri inyuma yiumba agakoni.

Bigaragara ko aba bantu ari umuryango aho bari bagiye kwa muganga, umugore bigaragara ko nta ntege afite kuko yicumba agakoni ariko umugabo we yamutwaje umwana.

Iyi foto yashyizwe kuri Twitter ya Plaisir Muzogeye, yayiherekesheje amagambo agira ati 'Kugendana muri uru rugendo rw'ubuzima.'

Ni ifoto yakoze ku mutima benshi bakoresha urubuga rwa Twitter aho bagiye bashima uyu mufotozi wafashe ifoto ifite byinshi ivuga kuko igaragaza uburyo uburinganire bumaze kuganza.

Uyu mufotozi kandi aherutse gufata ifoto igaragaza abana b'abakobwa babiri bariho bajya ku ishuri bari ku nkengero z'umuhanda mu gihe irushanwa rya Tour du Rwanda ryariho riba ariko abo bana ubona berecyeje umutima ku cyabagenzaga.

Aba bana kandi bari bahanye intera banambaye udupfukamunwa neza nka zimwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ifoto yabo yashyizwe kuri Twitter n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera ashima uburyo bariya bana bubahiriza amabwiriza yaba ari ay'umuhanda ndetse n'ayo kwirinda COVID-19.

Bariya bana bitwa Ange na Loaunge biga mu ishuri rya G.S Rusiga mu Karere ka Rulindo, baherutse kugenerwa ibihembo n'ubuyobozi bw'Akarere gusa Muzogeye wafashe iriya foto yabo na we yabageneye igihembo cyo kuzabishyurira ishuri kugeza barangije amashuri abanza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Indi-foto-yakoze-benshi-ku-mutima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)