Mbere y'uko hemezwa ko indirimbo Katapilla ariyo izajya hanze kuwa 24 Kamena yabanzirijwe n'ibintu binyuranye byavugishije abatari bacye kuri uyu muhanzi birimo amasezerano y'amafaranga menshi yasinyiye hamwe n'inzu ngali y'imyidagaduro muri Afurika y'uburasirazuba ibarizwa mu Rwanda ya Kigali Arena. Bidateye kabiri uyu mugabo aba ariwe muhanzi wenyine wabashije kugira ubwisanzure bwo mu rwego rwo hejuru mu marushanwa y'imikino nyafurika y'imikino y'intoki ya Basketball yabereye mu Rwanda.
KANDA HANO WUMVE AGACE GATO KA 'KATAPILLA'
Ni amarushanwa yitabiriwe n'ibyamamare nyafurika n'isi yose mu ngeri zitandukanye maze mu gihe yarimo asa n'asozwa Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abamukurikira kuba bamufasha guhitamo imwe mu ndirimbo ziri kuri Album itarasozwa. Mu magambo ye ati 'Mu gihe Album itararangira kandi iyi Summer ikeneye Anthem, mfite indirimbo 3 ziri tayali mwihitiremo iyo tubanza Jioni, Ndagatora na Caterpillar twagiyeâ¦.'
Mu bitekerezo bigera ku 3000 byagiyeho kuva kuwa 02 Kamena 2021 kugera kuwa 16 Kamena ubwo Bruce Melodie yemezaga ko habura iminsi irindwi akabaha indirimbo yitwa Katapila, guhera uwo munsi yagiye asangiza abantu bamukurikira kuri Instagram amafoto abibutsa iminsi ibura akabaha indirimbo y'amateka ihoraho buri mpeshyi nk'uko mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA mu minsi ishize yabitangaje yemeza ko ari we muhanzi ushyushya impeshyi.
Kuri ubu amatsiko akaba yarushijeho kuba menshi nyuma y'uko hasohotse inyongeramatsiko y'amasegonda 28 yumvikanamo Bruce Melodie avuga ko icyo apfa n'abantu bose ari uko nta n'umwe umubwiza kuri. Abayumyise barushijeho kwibaza icyo Katapilla ivugwa ari cyo kuko noneho hari aho agera akavuga ko yiteguye gupfira umukobwa.
Ariko uko biri kose iyi ndirimbo ifite injyana nziza kandi iryoheye amatwi kandi bitari cyera akabanga yibiye abakunzi be mu masegonda 28 kongeye amatsiko ariko ejo ni wo munsi abakurikira uyu mugabo ku mbuga nkoranyambaga, abakurikirana umuziki nyarwanda, abakunzi ba Bruce Melodie bakamenya icyo Katapilla ihatse.

Indirimbo nshya Katapilla ya Bruce Melodie irajya hanze kuri uyu wa Kane