Fireman yasabye kugirwa umwere ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwimana Francis Ronald uzwi nka Fireman yongeye gusubira mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ajurira ku bw'igifungo cy'imyaka itatu yakatiwe mu gihe ubushinjacyaha nabwo bumusabira kongererwa ibihano agafungwa imyaka 15.

Umuraperi Fireman ni umwe mu rubyiruko rwarangije amasomo mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa muri Nzeri 2019 nyuma y'umwaka yari ahamaze.

Nyuma y'amezi atatu yatawe muri yombi n'ubushinjacyaha bwa gisirikare, akurikiranyweho icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bamwe mu bagororerwaga ku kirwa cya Iwawa.

Fireman wari ushinzwe umutekano mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, yashinjwaga kuba yarakubise uwitwa Gisubizo Fabien akamuvuna itako. Iki cyaha yari agihuriyeho n'umusirikare witwa Cpl Murwanashyaka Modeste.

Yashinjwaga kandi kuba yarakubise uwitwa Nkurikiyinka Vedaste akamuvuka akaboko.

Mu mpera z'umwaka wa 2020 yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'ibihumbi 500 naho Cpl Murwanashyaka Modeste agirwa umwere.

Fireman yarajuriye asaba kugirwa umwere ariko n'ubushinjacyaha bujurira buvuga ko igihani yahawe ari gito ko akwiye gufungwa inyaka 15 agatanga n'ihazabu ya miliyoni eshanu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kamena 2021 nibwo Fireman yasubiye imbere y'urukiko aburana ubujurire. Yaburanye ku cyaha cyo gukubita Nkurikiyumukiza Vedaste ikindi yareganwagaho na Cpl Murwanashyaka Modeste bakigizweho abere.

Nkurukiyinka Vedaste ushinja Fireman kumubita anyuranya imvugo n'abatangabuhamya yitangiye Ibi nibyo Fireman yubakiyeho ukwiregura kwe, aho yagaragarije Urukiko ko mu nyandiko mvugo y'uwo ashinjwa gukubita ndetse n'abatangabuhamya yitangiye harimo kuvuguruzanya gukomeye, bityo ko iki gikwiye gushingirwaho agirwa umwere.

Ikindi yashingiyeho ni uko icyaha ashinjwa ko yakoze yamaze amezi arenga icyenda atarakiregerwa yaba mu buyobozi bw'Iwawa cyangwa ahandi aho ariho hose.

Ati 'Umuntu avuga ko namukubise tariki 20 Gashyantare 2019, baza kumfata tariki 19 Ugushyingo 2019 nyuma y'amezi abiri njye naravuye Iwawa. None se nari igiki ku buryo nakubita umuntu nkamuvuna ukuboko njye simpanwe? Nanjye nari umugororwa erega.'

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko igihano Fireman yahawe ari gito kuko atigeze aburana yemera icyaha bityo ko akwiye gukatirwa igifungo cy'imyaka 15 agatanga n'ihazabu ya miliyoni eshanu.

Iyi Dosiye irimo n'abandi 11 bakoraga imirimo itandukanye mu kigo cya Iwawa. 

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro tariki 2 Nyakanga 2021.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/08/fireman-yasabye-kugirwa-umwere-ubushinjacyaha-bumusabira-gufungwa-imyaka-15/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)