Uko Habanabakize yiteje imbere abikesha umwuga yigiye Iwawa -

webrwanda
0

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko igihe yamaze Iwawa nticyamupfiriye ubusa kuko usibye kugororwa akahava yitandukanyije no kunywa ibiyobyabwenge yanahigiye imyuga irimo ububaji.

Yemeza ko mbere yanywaga urumogi rwinshi ndetse atashoboraga kuba yamara amasaha abiri atarubonye kikaba ari kimwe mu byatumye ajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa mu 2007.

Iki kigo ngo cyaramufashije ndetse cyamuteguriye guhindura ubuzima kuko nyuma yo kureka ibiyobyabwenge amaze kugera ku bikorwa yishimira birimo kuba yarubatse inzu n’ibindi bimufasha kubeshaho neza umuryango we.

Ibikorwa by’iterambere agezeho abikesha umwuga w’ububaji bw’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu afatanya na bagenzi be bagera kuri 21bavuye Iwawa.

Yagize ati “Narubatse kandi nanakuyemo amafaranga ngura ikibanza i Gicumbi. Ubu njye n’abo dukorana tubayeho neza kuko buri muntu abasha kwigurira icyo ashatse. Ikindi kandi abakobwa bahoze mu buraya nazanye ngo dukorane ubu babuvuyemo kuko bahabonera ibibatunga.”

Yongeyeho ko ubu amaze kwizigamira ndetse afite imitungo ifite agaciro k’arenga miliyoni ebyiri mu bikoresho bitandukanye yagiye agura akoresha mu kazi ka buri munsi.

Tugirinama Leonard, yemeza ko kuva yatangira gukorana na Habanabakize ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragara.

Ati “Mbere tukiva Iwawa twagowe no kubona ahantu dukorera kubera ko ahanini nta n’igishoro twari dufite ariko Habanabakize yadushyize hamwe dutangira kubona ibiraka ubu tubayeho neza kuko buri muntu wese wakoze hari amafaranga abasha atahana ku munsi.”

Mihigo Hussein na we we yemeza ko ku munsi iyo yabonye ibiraka ashobora gukorera ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda.

Hbanabakize avuga ko ibikorwa by'ububaji bimuhesha ubushobozi bwo gutunga umuryango we no gushyira mu bikorwa indi mishinga
Ibikorwa by'ububaji Habanabakize akesha imibereho yabyigiye Iwawa ubwo yajyaga kugororerwayo
Habanabakize yemeza ko yaretse ibiyobyabwenge ubu arangamiye ibikorwa bimuteza imbere



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)