Mwebwe mutabonye Jenoside simbifuriza kuzayibona- Inzira y'umusara ya Mukanturo wiciwe abe bose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi warokokeye mu Karere ka Bugesera aho yari atuye n'umuryango we, avuga ko ibikorwa byo gutoteza Abatutsi byatangiye cyera, ubwo mu 1959 hari benshi batwikiwe abandi bagasenyerwa ndetse n'inka za bamzwe zikaribwa.

Avuga ko icyo gihe benshi bameneshejwe abandi bagahungira mu bihugu by'ibituranyi ariko ko hari na bacye baje kwicwa.

Yagize ati 'Mu mwaka wa 1960, Jenoside iragaruka baratangira bakaza bagashorera inka z'abandi bakazitwara bakigendera ukabibona ukicecekera bakakubwira ko nubivuga bakwica ariko nabyo birahita."

Na none mu myaka y' 1962 na 1963, hari Abatutsi batwikiwe amazu, bituma bamwe bahungira mu nsengero.

Ngo muri iyo myaka kandi ni bwo bamwe mu Batutsi batangiye gucirirwa i Nyamata, bahageze amasazi ya Tse Tse ndetse n'indwara ya macinya birabibasira maze haza gupfamo bamwe.

Uyu mubyeyi wavukiye i Nyamagabe, we n'umugabo we bagiye gutura i Bugesera mu 1969, ariko byaje kugera mu 1992 byongera kuba bibi kuko hari Abatutsi biciwe i Ngeruka na Gakanda, bigatuma bamwe bahunda.

Bigeze muri Mata 1994 biba ibindibindi kuko ari bwo Jenoside yabaye iza ari rurangiza.

Avuga ko ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, babanje kujya kwihisha mu gasozi nyuma akaza kujya kwihishana n'umwana we umwe ku nshuti yabo yabaga aho bita ku Gakamba.

Ati 'Tugeze i Gakamba turaharara umuntu araza atubwira ko afite umwana wange mukuru witwa Evariste ariko ko umugabo wange we bamwishe. Umugore waducumbikiye aratwirukana, duhura n'umuhungu wange mukuru kuko bakomezaga batwirukana ngo turi Abatutsi."

Akomeza agira ati "Naje kumenya ko umuhungu wanjye mukuru bamufashe bakamwica, twebwe turara mu gihuru cyari aho hafi iminsi ikurikiyeho dukomeza kujya guhungira mu nzu z'abaturanyi ariko baratwirukana bose."

Barakomeje bahungira i Kirasaniro bagezeyo 'haza ibitero bafite imihoro baradukurikira ari benshi bavuza induru twihisha mu masaka, boherezamo imbwa tuvamo turiruka ariko umwana agana ukwe nange nihisha mu rutoki aho hafi, umwana wange baramufata baramwica."

Godereva uvuga ko ubwo yari amaze kwicirwa abe bose, yumvise ubuzima burangiye ariko akumva ko i Butare hari abasirikare bari gukusanya Abatutsi barokotse, ageze i Maraba ahasanga Inkotanyi zikabaha ibikoresho by'ibanze.

Avuga ko nyuma baje kubajyana i Kibayi hafi y'Akanyaru ari na ho yaje kuva mu 1997 asubira i Bugesera aho yari atuye n'umuryango we wari umaze kwicwa wose.

Avuga ko ari agahinda guse kuko "Jenoside yadusizemo ingaruka n'imvune nyinshi ku mubiri no mu mutima ; kubona wari ufite umuryango ukisanga bose bashize ugasigara uri wenyine ; bikambuza gusinzira no gukora ngo mbone uko mbaho. Nageze aho mva aho nabaga, ntagishaka kuhagera."

Yasoje agerenera ubutumwa abakiri bato, agira ati 'Mwebwe mutabonye Jenoside simbifuriza ko mubibona kandi ntibikongere kubaho ukundi, kuko yadusizemo ibikomere byinshi cyane rero mwe mukiri bato ndabasaba gukomera ku bumwe n'ubwiyunge, amacakubiri ntabagaragaremo."

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mwebwe-mutabonye-Jenoside-simbifuriza-kuzayibona-Inzira-y-umusara-ya-Mukanturo-wiciwe-abe-bose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)