Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha nyuma y'iminsi irindwi atawe muri yombi kuko yafashwe ku wa 31 Kamena 2021.

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati 'Dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha, ibyaha aregwa ni bine aribyo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y'umutungo."

Yakomeje asobanura ko Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kuba bwaregeye Urukiko kuri iyo dosiye.

Dosiye ya Karasira Aimable yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dosiye ya Karasira yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dosiye-ya-karasira-yashyikirijwe-ubushinjacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)