Col Gashugi yahererekanyije ububasha na Gen Maj Bayingana wamusimbuye muri Minadef - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wabaye kuri uyu 7 Kamena 2021 ku cyicaro gikuru cy'iyi Ministeri ku Kimuhurura.

Gen Maj Emmanuel Bayingana yahawe izi nshingano nshya kuwa 4 Kamena 2021 na Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda.

Uyu mwanya awugiyeho avuye ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere, yari amazeho umwaka n'amezi umunani, kuko yawugiyeho kuwa 2 Nzeri 2019 avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.

Mbere y'uko aba Umuyobozi wa Zigama CSS yari umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu.

Gen Maj Bayingana amaze imyaka irenga 30 ari mu Gisirikare ndetse ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku ya Mbere Ukwakira 1990.

Nyuma y'aho igihugu kibohorewe mu 1994, yabaye mu nzego zitandukanye zirimo kuba yari umwe mu bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse yabaye Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, aba umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, aba Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku cyicaro gikuru cya RDF n'indi myanya itandukanye.

Yize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Ghana ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishuri ritanga amasomo ya gisirikare ku ngabo zirwanira mu Kirere riri muri Leta ya Alabama ryitwa Maxwell Air Force Base.

Gen Maj Emmanuel Bayingana yahererekanyije ububasha na Col Innocent Gashugi wari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'Ingabo / Ifoto: MoD
Uyu muhango wari uyobowe na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira / Ifoto: MoD



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-gashugi-yahererekanyije-ububasha-na-gen-maj-bayingana-wamusimbuye-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)