
Ibi babigaragaje ubwo basozaga uruzinduko bagiriye ku cyicaro gikuru cya ILPD mu Karere ka Nyanza, ku wa 10 Kamena 2025.
Mu kiganiro bahawe n'Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yaberetse umwimerere w'ubutabera bw'u Rwanda aho bugamije kunga kurusha guhana gusa.
Yifashishije urugero rw'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baciriwe imanza n'inkiko za Gacaca, bagahabwa imbabazi zibasubiza mu buzima bw'igihugu, ibyashobotse kandi urwego rw'ubutabera rwari rwarasenyutse haba mbere ya Jenoside kubera ruswa n'umuco wo kudahana ndetse na nyuma yaho gato kuko abakoraga muri urwo rwego bamwe bari barishwe abandi barahunze.
Ati 'Nyuma ya 1994 kugeza mu 2003, abacamanza bize kaminuza bari 10% gusa, icyo gihe kandi abacamanza bari mbarwa kuko mu mpera za 1994 mu bacamanza 640 bariho mbere, hari hasigaye 237 gusa.'
Yababwiye ko byasabye kwiyambaza Inkiko Gacaca nk'ubutabera bwunga, zikanafasha kurwanya umuco wo kudana, kuko izindi nkiko zitari burangize imanza ku gihe.
Ati 'Uyu munsi, u Rwanda dufite ni urwakomotse kuri Gacaca yazanye ubumwe n'ubutabera mu Rwanda.'
Yanababwiye kandi ko u Rwanda rukiyubaka kandi ko urugendo rugikomeje, abibutsa ko ILPD ari ishyiga ry'inyuma muri urwo rugendo kuko ifasha mu gutoza no guhugura abanyamategeko b'umwuga mu Rwanda.
Umwarimu wo muri Kaminuza ya Pepperdine, Seth Bambourg, yavuze ko banyuzwe n'imikorere y'ubutabera bwo mu Rwanda bwubakiye ku bumuntu aho guhana gusa, avuga ko yabibonyemo isomo rikomeye.
Ati 'Imikorere yo mu Rwanda yankoze ku mutima, nahise mbabazwa n'uburyo ubutabera bwacu muri Amerika bwamunzwe no kuba nyamwigendaho, mu gihe mwe mufite ubutabera busana umubano w'abagiranye ibibazo.'
Yavuze ko iwabo mu nkiko abantu bashyira imbere uburenganzira bwabo birengagije ubw'abandi ndetse n'inyungu zabo gusa, bakirengagiza ko kwikiranura n'uwo bagiranye ikibazo byongera gusana umubano kuko abantu bagakwiye kuba magirirane.
Naho Karissa Rosas wiga muri iyo kaminuza yavuze ko yongeye gusobanukirwa ko ubutabera ari imbabazi n'ubwiyunge.
Ati 'Nakunze ubutabera bwo mu Rwanda kuko buhuza abantu mu muryango, ari na bwo bwatumye abakoze Jenoside bagaruka mu muryango.''
Yakomeje avuga ko ubutabera nk'ubu ari bwo bukenewe muri iyi si kugira ngo abantu barusheho kuba umwe no gufatanya muri byose, yiyemeza kuzabimurikira ab'iwabo.
Muri uru ruzindo, aba banyeshuri banatemberejwe ibice by'amateka ya cyami mu Karere ka Nyanza, banerekwa imikorere ya ILPD n'uruhare igira mu iterambere ry'amategeko mu Rwanda.
Kaminuza ya Pepperdine yashinzwe n'Umushoramari George Pepperdine mu 1937 ifite abarenga ibihumbi 100 bamaze kuyigamo aho abarenga ibihumbi 30 bari hejuru y'imyaka 40.
Ifite amashami atanu ikagira porogaramu z'amasomo zirenga 90 zirimo, uburezi, ubucuruzi, amategeko, siyansi, politiki, iyobokamana n'ibindi.









