
Byatangarijwe mu bukangurambaga Umujyi wa Kigali watangiye mu cyumweru gishize bwiswe Ubaka Wuzuze, bufite insanganyamatsiko igira iti 'Inzu zuzuye, ishema kuri twese'.
Umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu gihe umuntu asabye uruhushya rwo kubaka ukaruhabwa aba agomba kubaka inzu yarwakiye ikuzura kandi akubaka ibihuye n'ibyo yarusabiye.
Ibyo bigomba gukorwa mu gihe cy'imyaka ibiri uhereye igihe urwo ruhushya rwatangiwe.
Icyakoze mu gihe iyo myaka ishize uwubaka yaratangiye ibikorwa ariko inzu ye itaruzura yemerewe kujya kongeresha uruhushya akongerwa andi mezi atandatu.
Kubaka inzu ikuzura ni inyungu kuri nyirayo no ku mujyi muri rusange
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko kubaka inzu ikuzura ari ugushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali no gukomeza gushyigikira iterambere ryawo.
Umujyi wa Kigali uvuga ko kubaka ukuzuza bituma haboneka umutekano w'agace inyubako iherereyemo bikayirinda kuba indiri y'abajura bihishamo bagakora urundi rugomo.
Ikindi bifasha ni ukongera isuku y'agace inyubako iherereyemo bikarinda kwangirika kw'inyubako itaruzura bityo uwubaka ntahendwe kuko igiciro cyo kuyuzuza kigenda kizamuka uko itinda.
Ntirenganya yasobanuye ko abadakurikiza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa bashobora kubwamburwa bugahabwa abandi bashobora kubukoresha.
Ati 'Iyo utabyaza ubutaka umusaruro urabwamburwa kuko niba waratangiye inyubako ukaba umaze icyo gihe utayirangiza ishobora gufatirwa kuko bifatwa nk'aho iyo nzu cyangwa icyo kibanza cyatawe.'
Yakomeje ati 'Itegeko rivuga ko iyo utabyaza ubutaka umusaruro bufatirwa. Tubuha ushoboye kububyaza umusaruro. Ni ukuvuga ko na nyirabwo yakabaye abyikorera mu gihe abona adafite ubushobozi bwo kubibyaza umusaruro hatiriwe hazamo ubuyobozi.'
Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu rugendo rwo kubaka ufasha abantu kubona ibindi byangombwa mu buryo bwihuse iyo ibyo bari bafite byarangiye ndetse ukabaha inama ku mbogamizi bagira zijyanye n'imyubakire.
Ubafasha kandi kubaha impushya zo kubaka ku mihanda minini, kubemerera gukora mu masaha y'ijoro igihe bikenewe ndetse ukubaha impushya zo gukoresha imihanda runaka mu kugeza ibikoresho aho bari kubaka.
Mu Mujyi wa Kigali habarurwa inyubako 31 ziri ku mihanda minini zari zaratawe harimo 12 ziri mu Karere ka Kicukiro, 10 ziri mu Karere ka Nyarugenge, n'icyenda ziri mu Karere ka Gasabo.
Kuri iyo mihanda kandi habarurwa ibibanza 112 bidakorerwa isuku harimo 101 byo muri Nyarugenge, birindwi byo muri Gasabo n'ibindi bine biri muri Kicukiro.
Imibare y'izo nyubako n'ibibanza iri hejuru muri Kigali kuko iyo itabariyemo ahatari ku mihanda minini.
Gusa, kuva ubukangurambaga bwa Ubaka Wuzuze bwatangira mu cyumweru gishize, inyubako zigera kuri 16 zahise zisubukura imirimo yo kubakwa ku mihanda minini.
Umujyi wa Kigali utanga inama y'uko aho inzu yaba iri hose cyangwa ikibanza bigomba kubakwa bikuzura ariko mu gihe uwubaka akibitegura hagomba gukorerwa isuku harimo kuhatera ibiti n'ibyatsi neza bitahahinduye igihuru ku buryo haba indiri y'abajura n'abandi banyarugomo.
Iteka rya Minisitiri w'Ibidukikije ryerekeye gufatira ubutaka by'agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka ryasohotse muri Nyakanga 2024 rivuga ko nyuma y'igihe nyiri ubutaka atabubyaza umusaruro ntanagaragaze impamvu ifatika ituma atubahiriza amasezerano yo kubutunga aseswa akabimenyeshwa mu nyandiko.
Nyuma Umujyi wa Kigali cyangwa akarere gafite ubuzima gatozi bikoresha igenagaciro ry'ubutaka n'ibikorwa byahakorewe, ushaka kubugura ngo abubyaze umusaruro akishyura nyiri ubutaka amafaranga havanywemo ikiguzi cy'ibyakozwe; hanyuma bukandikwa k'ubuguze.

