
Yabigarutseho ku wa 10 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'Imiryango ya Never Again, Aegis Trust na Interpeace.
Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko abakoze Jenoside bakidegembya mu mahanga usanga bari mu matsinda y'abayipfobya n'abayihakana ndetse bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Yasobanuye ko ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, imiryango itari iya Leta na sosiyete sivile byinshi byagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye urubyiruko kwitondera imiryango imwe yihisha mu mutaka wo guharanira uburenganzira bwa muntu igapfobya Jenoside cyangwa ikayihakana kandi ikoresheje abari mu kigero cy'urubyiruko.
Ati 'Aba bubatse sosiyete sivile yica n'abatarakurikiranywe n'inkiko bari muri sosiyete sivile ikomeza Jenoside kuko guhakana, gupfobya ni ukwica. Gupfobya Jenoside ni ukwica, ntaho bitaniye.'
Dr Bizimana yashimangiye ko ibyo abapfobya Jenoside bakora 'birenze no kwica kuko upfobya we aba azi ububi bwa Jenoside kurusha uwayikoze kuko yayikoze abantu bakicwa ariko ubibona ubu akabona barenze miliyoni bicwa, akumva ko kubica byari ngombwa cyangwa akabitesha agaciro uwo ni mubi cyane kurusha wa mujenosideri.'
Urubyiruko n'abakuru basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
