
Ibi ni bimwe mu byo batangaje ku wa 12 Kamena 2025, ubwo inzego zitandukanye zaganiraga ku bibazo byagaragaye mu bushakakashatsi bwakozwe n'Ihuriro Nyarwanda rishyigikira Ibikorwa by'Amajyambere y'Ibanze (CCOAIB).
Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bahinzi b'umuceri, ibigori n'ibirayi hagamijwe kureba ibibazo bahura na byo, bituma batabasha gutungwa n'umurimo bakora w'ubuhinzi.
Mu byagaragaye mu bushakashatsi harimo ko umusaruro w'ubuhinzi utakibura abaguzi, byashimangiwe na Perezida wa Federation y'abahinga umuceri mu Rwanda (FICORIRWA), Rwamwaga Jean Damascene.
Ati 'Mbere twagiraga umuceri uhera mu bubiko kuko wabuze abaguze. Twajyaga kubona tukabona ibiciro bigiye hanze, ariko ubu ntabwo ariko bigenda kuko twicarana n'inganda tukagena igiciro cy'umuceri.'
'Ibyo rero bituma inganda zitugurira, zidahenzwe natwe tudahenzwe. Ibyo biragaragara kuko ubu nta muceri twejeje mu gihe cy'ihinga gishize ukibitse, wose waraguzwe.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CCOAIB, Ngendandumwe Jean Claude, avuga ko n'izindi mbogamizi abahinzi bafite zigomba kurangira zirimo n'iz'ifumbire.
Ati 'Mu masoko haracyarimo ibibazo nubwo bigenda bikemuka. Ariko icyo turi kureba kugeza ubu ni inyongeramusaruro zirimo n'ifumbire. Bamwe baracyabona ifumbire igihe cy'ihinga kiri kurangira. Ikindi kikibagora ni ugukura umusaruro mu murima bawujyana ku isoko.'
Ngendandumwe yongeyeho ko abahinzi bakeneye ubumenyi cyane cyane abahinga ibirayi ndetse n'ibigori, kuko biri mu bituma batabona umusaruro uhagije.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amakoperative y'abahinzi b'umuceri agera ku 120, muri yo 75 abarizwa mu Ihuriro ry'Amakoperative y'Abahinzi b'Umuceri mu Rwanda.
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ivuga ko igiye gukuba gatatu umusaruro w'igihingwa cy'umuceri, ku buryo bitarenze mu 2030, buri mwaka hazajya hahingwa hegitari 60.000 mu gihugu, zitange umusaruro wa toni 390.000 buri mwaka.








Amafoto: Kwizera Herve