Rubavu: Ababyeyi bahugira mu bucuruzi bashyizwe mu majwi mu bitera igwingira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Rubavu gafite imipaka ine yemewe ihana imbibi na Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukorwa n'abantu benshi.

Ubuyobozi bw'ihuriro ry'abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, butangaza ko 85% by'abakora ubucuruzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda ari abagore.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere ka Rubavu mu kurwanya igwingira n'imirire mibi baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko ababyeyi bahugira mu bucuruzi gusa baza ku isonga mu gutiza umurindi igwingira rikigaragara mu bana bo muri ako karere.

Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Nyundo, Padiri Rutakisha Jean Paul yavuze ko Akarere ka Rubavu kari mu twera ariko bagatungurwa n'uko igwingira rikomeje kuzahaza abana, aho mu bana bari munsi y'imyaka itanu riri kuri 21%.

Ati 'Ubucuruzi butandukanye ababyeyi bazindukiramo abana batarabyuka bikarangira biriwe ubusa, kandi dufite akarere keza cyane, dufite ibikomoka ku bworozi, ariko ababyeyi ntibafate umwanya wabo wo gutegurira abana indyo yuzuye nicyo kibazo duhanganye nacyo.'

'Ababyeyi bagiye mu bucuruzi ntibakwiriye gusiga abana bandagaye, nibabazane basigare mu marerero abana bitabweho, kandi bagaburirwe indyo yuzuye, abana ibitekerezo byabo byaguke.'

Umuyobozi w'Umuryango Global Health to Heal (GHH) ufite urugo mbonezamikurire ku mupaka wa Petite barrière, Ndayishima Jean Berckmas, yagize ati 'Hari abajya mu bushabitsi bakirirwana abana cyangwa bakabasiga ahantu hadafite umutekano, ni nayo mpamvu twashyizeho ECD hafi n'umupaka ahasigara abana kandi hatekanye. Kuko kugwingira bidaterwa n'ubukene ahubwo akenshi bikomoka ku myumvire, ariko turakomeza guhugura ababyeyi.'

Umushumba w'Itorero Shekinah, rifite ingo mbonezamikurire mu mirenge ya Rubavu na Nyamyumba, Pst Uwihoreye Pascal, yavuze ko ababyeyi benshi umwanya munini bawumara mu bucuruzi bashakisha ibitunga imiryango yabo, abana ntibajyanwe muri ECD bakinjira mu mirire mibi bakagwingira.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yabwiye IGIHE ko mu gushaka igisubizo ku bibazo by'abana bajya mu mirire mibi bashyizeho umunsi wihariye w'ingo mbonezamikurire z'abana.

Ati 'Mu guhangana n'ibibazo by'igwingira n'imirire mibi y'abana bato twashyizeho umunsi w'ingo mbonezamikurire wizihizwa kabiri mu mwaka, aho duhura n'abafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n'abana bato, tugamije kongera ikibatsi mu byo dukora kugira ngo tugire abana bakura neza.'

'Haracyari imiryango itarumva inshingano ifite ku bana bishingikirije ubushabitsi, bakibagirwa icyo umwana azaba cyo, bikarangira ibyo bakoze byose bibaye impfabusa, kuko ingo mbonezamikurire bakwiriye kumva ko zunganirwa n'inshingano z'ababyeyi, kuko zisanzwe ari ndasimburwa.'

Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'ibibazo by'igwingira ry'abana, mu 2011 Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana (ECD).

Mu Karere ka Rubavu, habarurwa ingo mbonezamikurire 1.434 zirererwamo abana 50.096, hakiyongeraho n'izindi ngo zishamikiye ku mashuri 154 n'izindi zishamikiye ku nsengero no ku nyubako zitandukanye za Leta.

Akarere ka Rubavu kavuye kuri 32% by'abana bagwingiye, uyu munsi kageze kuri 9,8% ku bana bari munsi y'imyaka ibiri.

Abana bagaburirwa indyo yuzuye mu kurwanya igwingira
Mu Karere ka Rubavu bizihiza umunsi w'ingo mbonezamikurire kabiri mu mwaka
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko mu gushaka igisubizo ku bibazo by'abana bajya mu mirire mibi bashyizeho umunsi wihariye w'ingo mbonezamikurire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-ababyeyi-bahugira-mu-bucuruzi-bashyizwe-mu-majwi-mu-bitera-igwingira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)