Amajyaruguru: PSF n’Intara mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 yakajije umurego - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri ubu bukangurambaga buzibanda ku bacuruzi bakorera muri santere ziteye imbere bugere no kubabagana, hifashishijwe urubyiruko rw’abakorerabushake ba PSF bazakorera mu mirenge yose igize iyo Ntara bakangurira abacuruzi n’ababagana kurushaho kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko ariyo ntwaro yo kuyirandura muri iyi Ntara ikurikiye Umujyi wa Kigali mu kugira abanduye benshi muri iyi minsi.

Ubwo hasurwaga Santere ya Byangabo yo mu Murenge wa Busogo iza ku isonga mu kugira abanduye benshi mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuyobozi w’iyi Ntara Nyirarugero Dancille, yasabye abacuruzi kutirara na gato ahubwo bakarushaho gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bagafasha n’ababagana kuyubahiriza.

Yagize ati" Murabyumva ko ku isi hose Covid-19 ihangayikishije, muri iyi Ntara uyu Murenge wa Busogo ni wo uza imbere, iryo si ishema kuko nta gihembo dutegerejemo. Mwibaze icyatumye tugaruka muri Guma mu Karere, ejo tudafashe ingamba twakwisanga muri Guma mu Rugo. Igisubizo cya Covid-19 nta handi kiri, ni twe tugifite"

"Abacuruzi muzi neza kurusha abandi igihombo mwagiriye muri Guma mu Rugo, mugomba kubahiriza amabwiriza ndetse mukabikangurira n’ababagana mukarushaho kubahiriza ingamba zashyizweho abazirenzeho nkana bagahanwa."

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yasabye abacuruzi kutadohoka mu kubahiriza amabwiriza kandi ko batazakomeza kurebera ku bayarengaho ahubwo bazajya babahana.

Yagize ati "Twatangiye ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Covid-19 kuko ikomeje kwiyongera muri iyi Ntara, twasanze umubare munini batubahiriza amabwiriza yashyizweho, twakwiye kuba tuza hano twishimira ko iyi Santere ya Byangabo yateye imbere ariko si cyo cyatuzanye."

"Tugiye kwita ku ma santere akomeye ku buryo abacuruzi bazageraho akaba ari bo babigira ibyabo babyigishe n’ababagana kuko iki cyorezo gikomeje, yego abacuruzi nibo bahomba barabizi ubwo twari muri Guma mu rugo ari yo mpamvu tutifuza gusubirayo kubera uburangare, abatazubahiriza amabwiriza yatanzwe bo tuzabahana."

Bamwe mu bacuruzi n’abakorerabushake bazafatanya mu kwigisha no kugenzura niba amabwiriza yuvahirizwa, bemeza ko nibakomeza gufatanya nta kabuza bazagabanya ndetse bakanarandura ubwiyongere bw’iki cyorezo muri iyo Ntara.

Ingabire Kevine ni umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ba PSF biswe Imboni, yagize ati "Uru rugamba uko tugiye kururwana ni ukwigisha abacuruzi n’ababagana ku buryo bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko n’abazayarengaho nkana hari ibihano bibateganyirijwe bazahabwa ariko nidufatanya tuzatsinda iki cyorezo."

Mukamuhire Emerance, umucuruzi muri Santere ya Byangabo, yagize ati" Usanga hari igihe abacuruzi twirara mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ntitugenzure ubukarabiro cyangwa n’abatugana ntibubahirize amabwiriza ngo bari kwihuta ariko tugiye kurushaho kubyubahiriza kuko ibihe turimo birakomeye, ni urugamba mu rundi kandi tuzarutsinda."

Muri iyi gahunda y’ubukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, PSF izakoresha abakorerabushake 178 mu mirenge 89 yose igize Intara y’Amajyaruguru bwibanda ku bakora ubucuruzi n’ababagana ngo bubahirize amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umurenge wa Busogo bwatangirijwemo ni wo uza imbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu kugira umubare munini w’abanduye Covid-19 kuko kugeza ku wa 27 Kamena 2021 wari umaze kugeza ku barwayi 234 kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 202 muri bo 170 bari bakiri kwitabwaho.

Kuva tariki 14 kugeza ku wa 28 Kamena 2021,mu Ntara y’Amajyaruguru abantu bagera ku 1,878 bari bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Covid-19.

Ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 mu ku bufatanye bw'Intara y'Amajyaruguru na PSF bwatangirijwe muri santere ya Byangabo
Abayobozi batandukanye ubwo basuraga Santere ya Byangabo yo mu Murenge wa Busogo iza ku isonga mu kugira abanduye benshi mu Ntara y’Amajyaruguru
Muri iyi gahunda PSF izakoresha abakorerabushake bazajya bakurikirana uko abacuruzi n'ababagana bubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)