Gicumbi: Barinubira igihe bamaze badahabwa ibyangombwa by’ubutaka baguze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavuga ibi, ni abaguze ubutaka mu mpera z’umwaka wa 2020 ndetse no mu ntangiriro za 2021.

Kayitesi Angelique yavuze ko bamaze amezi atandatu bakoresheje ihererekanya ry’ubutaka n’abo babuguze nabo ( Mutation), ariko ko bagitegereje icyangombwa batazi n’igihe bazakibonera bikabatera impungenge z’uko hari igihe bitinda bikabyara amakimbirane mu miryango yabaviramo no kubura ubutaka bwabo kandi baba barabwishyuye ku neza.

Yagize ati "Twaguze isambu ya miliyoni dukoresha ihererekanya ry’ubutaka ku mukozi ushinzwe ubutaka ku murenge mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri ariko ntabwo turabona ibyangombwa. Kuba waraguze ariko nta cyangombwa ufite bitugiraho ingaruka zo kuba tutari kububyaza umusaruro uko bikwiye nko kubufatiraho inguzanyo no kubaka ndetse bishobora no guteza impaka mu miryango. Turifuza ko badufasha tugahabwa ibyangombwa kuko ibyo dusabwa twarabikoze byose”.

Tuyishime Jean Baptiste wo mu Murenge wa Muko na we yagize ati “Twaramenyekanishije ndetse turanishyura dukora n’ihererekanya ry’ubutaka turi ku murenge turabyohereza ku Karere ariko ibyangombwa ntibyari byasohoka, hashize amezi atatu. Ubundi mbere ntibyarenzaga iminsi 15, iyo tubajije baratubwira ngo dutegereze ntibyari byaza. Turifuza ko batanga serivisi zihuta natwe tukabona ibyangombwa byacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yemeye koko ko serivisi yo mu butaka imaze iminsi idindiye cyane kubera ko umukozi wakoragamo yari mu kiruhuko kuko yari yarabyaye noneho ubusabe bukababana bwinshi ariko ko ubu iki kibazo cyabonewe igisubizo kuko uyu mukozi yagarutse.

Yagize ati "Umukozi wo ku Karere yari mu kiruhuko yarabye noneho n’uhasigaye ubusabe bumubana bwinshi ku buryo dosiye zari nyinshi cyane. Icyo twakoze nk’Akarere, twafashe abakozi batanu bashinzwe ubutaka mu mirenge baza kudufasha bamaze icyumweruu. Turizeza abaturage ko mu cyumweru tugiye gutangira iki kibazo kiraba cyakemutse bagahabwa ibyangombwa byabo”.

Ubusanzwe mu Karere ka Gicumbi uwifuza guhererekanya ubutaka n’undi babisabira mu mirenge. Iyo bujuje ibisabwa ibyangombwa biboneka mu minsi 15 nyuma y’ubusabe.

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)