AMAFOTO : Miss Jolly muri Tanzania yakiranywe icyubahiro gihebuje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyarwandakazi wabaye Miss Rwanda wa 2016, akaba yanagizwe Visi- Perezida w'irushanwa rya Miss East Africa 2021, ubwo yinjiraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro, yagaragarijwe icyubahiro ubwo hari abamwakiraga bamwereka ibyicaro.

Mu kiganiro n'Itangazamakuru, Miss Jolly yagarutse ku kamaro k'amarushanwa y'ubwiza, avuga ko abaryitabira bashobora kugera ku rwego ruhanitse.

Yitanzeho urugero avuga ko ibyo akomeje kugeraho byose abikesha kuba yaritabiriye aya marushanwa ya Miss.

Yavuze ko yashyizwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa kugira ngo na we atange umusanzu we mu Karere ka Afurika w'Iburasirazuba.

Yavuze kandi ko abagize amahirwe yo kwegukana ikamba muri aya marushanwa y'ubwiza bakwiye kuzirikana ko bagomba gushyira imbere inyungu sosiyete baba bakomokamo.

Yagize ati 'Si ukwambara ikamba gusa, abantu ntibakwiye kureba amarushanwa y'ubwiza mu kwamamara kuko waba umukobwa w'ubwiza bufite inteko kandi ugakorera byinshi byiza umuryango mugari.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Miss-Jolly-muri-Tanzania-yakiranywe-icyubahiro-gihebuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)