APR itsinze 3-0 Bugesera, umutoza Abdul ati 'twari dufite abarwayi benshi' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino ubimburiye indi nyuma yo gusubukura Shampiyona yari yasubitswe kugira ngo Ikipe y'Igihugu ikine imikino ya gicuti n'ikipe y'Igihugu ya Centrafrique.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 33' kuri coup franc yatewe na Omborenga Fitina.

Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda inafite igikombe cya Shampiyona ndetse iri no mu zihabwa amahirwe yo kwegukana icy'uyu mwaka, yakomeje gukina isatira izamu rya Bugesera kugira ngo ikomeze kuyobora mu manota.

Ku munota wa 60 w'Umukino, iyi kipe y'Ingabo z'u Rwanda, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Manishimwe Djabel wateye Penaliti y'ikosa ryari rikorewe Niyonzima Olivier alias Seifu.

Byiringiro Lague wagiyemo asimbuye, yabonye igitego cy'agashinguracumu cya APR cyabonetse ku munota wa 90' w'umukino.

Mu kiganiro yagirana na RBA, umutoza wa Bugesera FC, Mbarushimana Abdul yavuze ko ababajwe n'iyi nsinzwi kuko binjiye mu mukino bifuza intsinzi none bakaba bayibuze.

Yavuze ko byari bigoye kubona iyo ntsinzi bifuzaga kubera ibibazo bari bafite birimo uburwayi.

Ati 'Twari tumaze iminsi dufite ibibazo by'abarwayi benshi kuva ku mukino wa Rayon twaburiyemo (bavunitse) abakinnyi babiri hanyuma tuza gutakaza abandi babiri mu myitozo twari dufite n'abakinnyi babiri bafite amakarita tutifuzaga gukinisha kugira ngo tutazababura mu mukino uzakurikiraho.'

Ikipe ya APR FC ibonye intsinzi mu gihe mukeba wayo Rayon Sports na yo ifite umukino ugiye kuyihuza na Police FC na zo zikaza gukinira kuri Stade ya Bugesera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-itsinze-3-0-Bugesera-umutoza-Abdul-ati-twari-dufite-abarwayi-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)