Abatsimbarara kuri Kibeho n' ikinyoma cya 'Double Jenoside' babiterwa n' ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n'aho batekesha amagufa y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kibeho ivugwa yari i nkambi y'abari baravuye mu byabo nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko bisanga baratinze kumeya ko igihugu cyafashwe, maze babura inzira yo gusanga abandi mu cyahoze ari Zaire cyangwa i Burundi.

Abenshi muri abo bari i Kibeho, ni Interahamwe n'abasirikari bo mu ngabo zari zimaze gutsindwa (FAR), bagoswe bagihiga Abatutsi bari bakihishe ngo babatsembe, niko kwikanga inzira zose zapfuye, bahitamo gufata imiryango yabo bajya i Kibeho. Bahageranye umujinya ko bari babuze bamwe mubo bashakaga batemagura, maze bawutura ishusho ya Bikiramariya bayishinja kugira izuru nk'iry'Abatutsi.

Abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze gushuka urubyiruko ko ngo mu mpunzi zari i Kibeho zishwemo ibihumbi umunani (8,000) , bagamije kumvisha abato ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi atari iyo gusa, ko ibyakozwe byari uruvangitirane, ubwicanyi busanzwe. Dore ukuri nyako.

Njye wandika iyi nkuru nari umunyamakuru kandi najyaga i Kibeho byibura rimwe mu byumweru bibiri. Perezida wariho icyo gihe, Pasteur Bizimungu, ajyana imiryango mpuzamahanga ngo berekane aho ibyo bihumbi bivugwa ko byapfuye bishyinguye hakabura, nari mpari, inkambi ifungwa nari mpari, abayirimo bari ku maguru berekeza i Butare nagendaga nganira nabo, burira imodoka muri stade i Butare bajyanwa aho bakomoka nari mpari.

Uko byari bimeze mu nkambi
Nkuko nabivuze haruguru, iyi nkambi yarimo abantu batandukanye: Abaturage bajyanywe bunyago, Interahamwe n' basirikari bagotewe hagati mu gihugu abandi barahunze. Aba babaga mu nzu y'igorofa, bafite imbunda ntoya n'inini. Mu nkambi harimo aho bavurira hatatu, hakoreraga abaganga Batagira Imipaka (MSF), hari kandi inkambi 2 z'ingabo za Loni, MINUAR , n'abandi batangaga ibiribwa n'ubundi bufasha.

Aho mu nkambi hari urugomo rukabije.

Umuhanda uva i Butare ujya ku Gikongoro unyuze i Kibeho wacaga munsi y'inkambi (aho inkambi yari iri hari ku gasozi kameze nk'ikinunga), Abasirikari ba RPA (Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi arizo ,RDF uyu munsi) banyuraga munsi yahoo, maze abagore batetse bakabamenaho ibiryo cyangwa igikoma kibira, abagabo nabo bakabatera amabuye , ariko abasirikare b'Inkotanyi bakabihorera.

Inshuro eshatu tweretswe abasirikari bari mu bitaro i Butare kubera ubushye no gukomereka bitewe n'abari muri iyo nkambi y'ubugome.

Umwaka wose bamaze muri iyo nkambi hari benshi batorokaga ninjoro bagataha. Bimaze kumenyekana ko hari benshi batorokaga, Interahamwe zakwije igihuha ko mu nkambi hajemo abazimu batema abantu ninjoro, ariko nkuko abo twahuraga bihishe bagataha batubwiraga, ngo bwari uburyo Interahamwe zari zateguye bwo gutema uwo zizabona asohotse ninjoro wese, kandi koko ngo benshi babiguyemo.

Interahamwe zatinyaga ko bariya batahaga bashoboraga kubwira abo basanze ko kanaka na kanaka bari mu nkambi. Abishwe muri ubwo buryo nibo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kugereka ku ngabo z'Inkotanyi , nyamara ubwo imirambo y'abishwe yagaragazwaga, yari ifite ibikomere by'imipanga. Ntanumwe wari wagaragaje ibikomere by'amasasu.

Kwihuza n'inkambi zo muri Zaire.

Kibeho yageze aho igiye gukoreshwa n'abajenosideri bari muri Zaire, cyane mu kwica abacitse ku icumu rya Jenoside. Byarakozwe, kuko mu ntangiriro ya 1995 Interahamwe zari mu nkambi zari zaramenye aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bararaga , noneho bakabatera ninjoro. Hari gahunda kandi yo kuzatangiza urugamba ruturutse mu nkambi zo muri Zaire na Kibeho

Ubwo Perezida Pasteur Bizimungu yajyaga i Butare, abaturage baramutakambiye bati 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turagusaba ngo bariya bantu bari i Kibeho batahe, abere bakore imirimo yabo, abicanyi bahanwe, naho ubundi baraza bakica abantu n'injoro bwajya gucya bagasubira i Kibeho'.

Iki cyari ikibazo gikomereye igihugu aho abantu bafataga inzira bakajya kurara batera abantu bwajya gucya bagataha. Bakagira kurara bica mu nkambi no hanze yayo, kandi igihugu cyari gifite inshingano zo gusubiza abaturage icyizere cyo kubaho.

Gutekesha amagufa.

Bariya bantu bari bafite ubugome ndengakamere. Batabururaga amagufa y'Abatutsi bari bariciwe hariya i Kibeho, bakayavanga n'inkwi bakayatekesha ibiryo. Ibi twabibonye inkambi imaze gufungwa nubwo kwari ukubyemeza kuko bari barabitubwiye mbere. Abanyamakuru barimo n'abanyamahanga barabibonye barumirwa.
Gufunga inkambi.
Nk'uko twabivuze, ibyakorwaga n'abari muri iyo nkambi byari biteye ubwoba n'agahinda, ari nacyo cyatumye hagati ya 19 na 25 Mata 1995 inkambi ifungwa. Kuya 22 Mata, twari duhagaze ku marembo y'inkambi hafi ya MINUAR, abantu bamwe bashaka gusohoka , Interahamwe nazo zibakumira zanga ko bataha. Ubwo mu nkambi imbere umuhoro wararishaga , Interahamwe zitema abantu nk'utema amasaka.

Gutaha kw'Interahamwe byari bivuze gufatwa.

Ubwo hejuru mu igorofa niko abasirikari ba Ex- FAR barasaga ngo abantu badasohoka . Warebaga mu nkambi ukabona ari nk' amasaka ajemo umuyaga, bava aha bajya aha, mbese ari ibintu biteye ubwoba. Byarangiye inkambi ifunzwe, ifungwa MINUAR irira, MSF irira , n'abandi bafatanyabikorwa babo bababaye cyane, kuko akazi kari gashize. Raporo zabo zandikanywe umujinya wo kwirukanwa no gutakaza akazi.

Kuya 27 Mata , Perezida Bizimungu yahamagaye hafi Guverinoma yose, Intumwa y'Umunyamabanga w'Umuryango w'Abibumbye, ba Ambasaderi bose bari mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga n'imiryango itari iya Leta, bajya i Kibeho. Icyo yashakaga kwari ukunyomoza amakuru ya MSF yari yaraye atangajweko I Kibeho hapfuye abantu ibihumbi umunani (8,000).

Bakimara kwicara Perezida Bizimungu yabajije aho umugore waraye avuga ku maradio ko yabaze ibihumbi 8 ari ngo aberekane, bagenzi be bati yaraye atashye! Bivuze ko yamaze gukwiza impuha agahita yurira indege, akitahira.

Ubwo rero Perezida Bizimungu yahamagaye abo bakoranaga n'uwo mugore ngo berekane iyo mirambo 8000 batangaje, umwe ati ubanza iri mu misarane, atunga urutoki hakurya. Perezida Bizimungu ati :'Erega nicyo cyadukuye i Kigali, tugende utwereke iyo misarane tuyicukure kugeza tubonye iyo mirambo'. Umugore aramwara, araruca ararumira.

Ababaruwe icyo gihe bageze kuri 280 bari biganjemo abana bakandagiwe muri cya kivunge n'abandi bari batemwe muri bwa buryo bwo kubabuza gusohoka twavuze haruguru.
Abantu bavuye mu nkambi berekeza i Butare bamwe bagenda n' amaguru , abafite intege nke batwarwa n'imodoka. Bageze i Butare muri stade bagiye ku mirongo bakurikije aho bakomoka, imodoka zirabacyura,ngayo nguko.

Iyo rero abantu birirwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga 'Kibeho massacre ' jye ubizi mbona ari ipfunwe , bitewe n'ibyo ba se cyangwa bo ubwabo bakoze, kandi batinya kubisabira imbabazi ngo babane n'abandi.
Inkomoko y'ikinyoma cya'Double Genocide'.

Double Jenoside ni imvugo yatangijwe na Sindikubwabo Theodore wari Perezida ku ngoma y'abajenosideri, ubwo yasuraga inkambi ya Kanganiro muri Kivu y'Amajyepfo. Mu nkambi zo muri Zaire abantu bumvaga ba Louse Kayibanda, Aimable Sibomana, bakumva Mukeshabatware n'abandi kuri Radio Rwanda, bagasoma Imvaho bakabonamo ba Nyirabikari Helena na Veneranda Hategekimana, noneho bakibaza impamvu bo badataha.

Sindikubwabo abimenye yajyanye ibimodoka bya gisirikari n'abasirikari bakuru nka Grasiyani Kabirigi i Kanganiro mu nkambi, agamije gutera ubwoba abashaka gutaha ku neza, anababeshya ko bafite imbaraga zo gutaha ku ngufu. Imodoka zazengurutse mu nkambi, hanyuma Sindikubwabo akoresha inama abwira izo mpunzi ati:' Mwabonye abasirikari banyu?Turi hafi gutaha kuko imbaraga zirahari zihagije.

Muzi icyitwa 'Double Jenoside' ? Muzi Jenoside twakoreye Abatutsi gusa, ariko tugiye gutaha kandi tuzica Abahutu bose basigaye bakorana n'Inyenzi.Ibyo bizitwa double jenoside.'. Abaturage bakomye amashyi menshi, bacinya umudiho karahava. Iyi nyito rero yakwamiye muri bamwe, nyamara bari bagiye gukorea Abahutu jenoside, iyo badakomwa mu nkokora. Nta Jenoside ibaho itateguwe bimenyekane bityo ku rubyiruko rurimo gushukwa.

Ibi Sindikubwabo yabivuze ari mu minsi ye ya nyuma, kuko ubwo inkambi zo muri Zaire zasenyukaga ,we n'abo bari kumwe bahunze berekeza i Goma , maze bageze mu nzira bamenya ko na za Mugunga zasenyutse, bahitamo gukatira ibumoso berekeza Walikare. Bageze mu nzira imihanda irabananira imodoka barazita.

Ku buryo bwihuse abasore nk'umunani bahise bakora igisa n'ingobyi, batangira kugenda bakuranwa|Perezida'Sindikubwabo wasukumaga . Ntibyamaze umwanya kuko nyuma y'igihe gito batangiye kumva amasasu hafi aho, maze Sindikubwabo abwira abari bamuhetse kumushyira hasi bakigendera.

Impunzi zakomeje kugenda zimucaho ari nako zibaza icyo ategereje, hanyuma abasirikari basunikaga abaturage bamugezeho Sindikubwabo abasaba kumurasa aho gukomeza kurushya imuinsi. Nuko baramurasa, jako baramuhuhura kuko n'ubundi atari akiri umuntu.ati maze nanze kuruhanya sinshaka ko ziriya nyenzi zinfata mpiri ni mundase birangire nuko.

Bamurengejeho agataka gake kuburyo abo twaganiriye bavugaga ko nta kabuza yaba yarariwe ni n'imbwa cyangwa inkongoro.

Frank Ndamage ni umusomyi wa Rushyashya. Ni Umunyamakuru ubirambyemo, akaba yarabone anumva byinshi.

The post Abatsimbarara kuri Kibeho n' ikinyoma cya 'Double Jenoside' babiterwa n' ipfunwe kubera amabi bakoze. Bageze n'aho batekesha amagufa y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abatsimbarara-kuri-kibeho-n-ikinyoma-cya-double-jenoside-babiterwa-n-ipfunwe-kubera-amabi-bakoze-bageze-naho-batekesha-amagufa-yabatutsi-bazize-j/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abatsimbarara-kuri-kibeho-n-ikinyoma-cya-double-jenoside-babiterwa-n-ipfunwe-kubera-amabi-bakoze-bageze-naho-batekesha-amagufa-yabatutsi-bazize-j

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)