Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bw'umuraperi Jay Polly ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Jay Polly na murumuna we, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Tariki ya 24 Mata, polisi y'u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n'umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina n'Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.
Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo(Jay Polly, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle) mu maraso yabo hagaragaramo ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.
Byatumye bahita bafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyane ko babasanganye n'urumugi.
Tariki ya 17 Gicurasi, bagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo baburana ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo. Murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Clément yavuze ko ari wari wazanye urwo rumogi mu rugo kwa Jay Polly, abandi bose bahakana ibyo baregwa.
Ku wa 20 Gicurasi nibwo isomwa ry'uru rubanza ryabaye maze bemeza ko bagomba gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza neza kandi icyaha bakurikiranyweho igihano cyacyo kigera ku myaka 2 kandi umuntu ugikurikiranyweho akurikiranwa afunzwe.
Ibintu uyu muraperi yahise ajuririra. Yavugaga ko bafunzwe mu buryo bunyurajije n'amategeko kuko amatariki polisi yabafatiyeho atari yo yavuze hakiyongeraho ko ubwo babafatanga bari baje kureba iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 batari baje kubasaka, ngo babasatse binyuranyije n'amategeko.
Uyu munsi nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye imyanzuro k'ubujurire bwa Jay Polly n'abo bareganwa aho rwabutesheje agaciro bakemeza ko bagomba kugumya bafunzwe iminsi 30.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urukiko-rwatesheje-agaciro-ubujurire-bwa-jay-polly