Umutangabuhamya wafashije CSP Kayumba kwiba yavuze uko byagenze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bose bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwiba no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa.

Muri uru rubanza, hagaragayemo umugororwa witwa Amani Olivier wahamagajwe n'urukiko ngo asobanure uko yibye miliyoni 9,1 Frw ayakuye kuri konte y'uwitwa Kassem Ayman Mohamed.

Muri uru rubanza, uyu Amani afatwa nk'umutangabuhamya w'ubushinjacyaha kuko ibyo yakoze ngo yabikoreshejwe ku gahato.

Saa 8:30 nibwo inteko iburanisha igizwe n'umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko yatangiye kuburanisha uru rubanza rwari rwarasubitswe tariki 26 Gicurasi 2021.

Umucamanza yahereye kuri Amani Olivier amusaba gusobanura mu buryo burambuye imikorerere y'icyaha.

Yavuze ko mbere yo kwiba Kassem, yabanje guhura na CSP Kayumba mu bihe bitandukanye amubaza niba yabasha gukura amafaranga kuri Visa Card y'uyu mugabo ufite inkomoko mu Bwongereza.

Uyu Amani yari asanzwe akora muri serivisi z'ikoranabuhanga mbere y'uko afungwa ndetse ni nabyo afungiye, gusa ubwo yahuraga na CP Kayumba yari muri Gereza.

Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yamutumizagaho inshuro nyinshi mu biro bye amubaza niba nta buryo bakura amafaranga kuri Visa Card yari yarabitse kuko nta mufungwa uyifunganwa.

Kugira ngo CSP Kayumba amenye ko Amani afite ubumenyi buhambaye ni uko yakoresheje inama muri Gereza asaba abantu bose bafunze barize ikoranabuhanga, gufasha Gereza gukora 'Software' yajya yifashishwa n'abafungwa mu guhaha kuko ibikorwa byo gusura byahagaze.

Amani yavuze ko yashyizwe mu itsinda ry'abakora iyo 'Software', ayikora ku kigero cya 70% abandi bakoranaga bamufasha ibindi bintu bicye gusa.

Yakomeje abwira urukiko ko CSP Kayumba yamuhamagaye amubaza niba ashobora gukura amafaranga ku makarita ya bamwe mu bafungwa akoresheje, undi amusubiza ko atabishobora kuko bisaba ubumenyi bwinshi.

Amani yavuze ko amaze kubyanga, CSP Kayumba yamubwiye ko abizi neza ko abyanze nkana, undi asigara yamurakariye cyane. Ibyo biganiro byo gushaka kwiba Kassem byatangiye muri Nyakanga 2020.

Ku wa 15 Nzeri 2020 saa munani y'ijoro, ngo abacungagereza binjiye aho Amani aryama, bamubwira ko hanze bamushaka, bamusaba gusohoka.

Ngo yabanje kwanga kuko byari nijoro na cyane ko ubusanzwe nta mugororwa wemerewe gusohoka ayo masaha.

Amani yavuze ko yasohowe ku ngufu, ageze hanze asanga ni CSP Kayumba umushaka ari kumwe n'uwari ushinzwe kumurinda witwa Gasirimu.

Ngo yahise amujyana mu nzu basanzwe basakiramo abafungwa, amwereka imashini amusaba gukura amafaranga kuri konti ya Kassem byanze bikunze.

Amani yavuze ko yemeye akabikora ariko akabikoreshwa n'igitutu cy'Umuyobozi wa Gereza.

Yabwiye urukiko ko CSP Kayumba ari umuntu ukomeye cyane ku buryo nta kintu yari gusaba ngo hagire uwanga kugikora.

Amani yavuze ko yashyizweho imbaraga z'umurengera kugira ngo yibe uwitwa Kassem na cyane ko yari yabwiwe ko naramuka atabikoze aza gufungirwa ahantu ha wenyine.

Ati 'Ni ahantu ufungirwa habi, hakonja. Baguha iminota 20 ku munsi yo kota akazuba byose. Byose nabikoze ndengera ubuzima bwanjye kuko n'uwo mugabo namumenye nyuma naramaze kumwiba.'

Umucanza yabajije Amani inyungu yari afite mu kwiba mugenzi we, avuga ko CSP Kayumba nabikora, igihe bizaba bibayeho ko hari abagororwa barekurwa by'agateganyo, azamushyira ku rutonde akarekurwa.

Ati 'Yari yanyijeje ko ntazamara umwaka muri gereza kuko nk'uko mubizi hari igihe baha imbabazi abafungwa abandi bakarekurwa by'agateganyo.'

Amani yabwiye urukiko ko CSP Kayumba yari yamwemereye n'ubundi bufasha bwose yakenera mu gihe yaba akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

Nyuma yo gukura amafaranga kuri konti ya Kassem, SP Ntakirukimana na Mutamaniwa nabo bamusabye gukora nk'ibyo yakoreye CSP Kayumba, bamubwira ko ibyo yakoraga byose babizi.

Amani yavuze ko nabo yabafashije kwiba Kassem bakoresheje konti ze ziba mu Bwongereza.

Amani ati 'Njye navugaga ko ndi mu Bushinwa ariko si ko byari bimeze.'

Nyuma yigiriye inama yo kubimenyesha Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyarugenge ariko ushinzwe abagore kuko yumvaga afite umutima umucira urubanza kandi abona buri muntu wese amusohora agakora igikorwa cyo kwiba mugenzi we bafunganywe.

Uwo muyobozi yahise abimenyesha abayobozi bakuru ba RCS, uwari Komiseri wungirije wa RCS, Ujeneza Chantal, asaba RIB gutangiza iperereza kuri CSP Kayumba Innocent na bagenzi be.

Amani yavuze ko ariwe wahaye amakuru yose RIB. Yakomeje abwira urukiko ati 'Nakomeje gusaba imbabazi inzego zose naciyemo zimbaza iby'iki cyaha cyo kwiba amafaranga.'

Yasabye urukiko ko hazifashishwa camera za gereza kugira ngo harebwe uko mu bihe bitandukanye yajyaga mu biro bya CSP Kayumba bari gutegura igikorwa cyo kwiba.

Me Utazirubanda Gadi wunganira Amani yahawe ijambo asaba urukiko ko uwo yunganira yakomeza gufatwa nk'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha.

Ati 'Namwe murabizi ko Gereza iba ikomeye, ntabwo umuyobozi yagusaba gukora ikintu ngo ucyange'.

Me Gashema yavuze ko iyo Amani aramuka yanze gukora ibyo yakoze byo kwiba Kassem byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Nyuma y'ubuhamya bwa Amani, CSP Kayumba na SP Ntakirutimana bahise bazamura amaboko bavuga ko ibyavuzwe byose na Amani ari ukuyobya urukiko.

Yavuze ko we na bagenzi be bakwiye kurekurwa ahubwo bakajya bajya mu rukiko nk'abatangabuhamya hanyuma Amani akaguma muri gereza kuko ari gatozi w'icyaha.

Iburanisha ryasubitswe rizasubukurwa ku wa 21 Kamena 2021.

Amani Olivier ari imbere y'urukiko hamwe n'umunyamategeko we Me Gadi Utazirubanda
CSP Kayumba Innocent amanitse ikiganza asaba ijambo urukiko
Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri Gereza ya Nyarugenge yungurana ibitekerezo n'umwunganizi we
Abaregwa bose bageze igihe kimwe bamanikira akaboko icya rimwe bavuga ko ibyo Amani yavuze ari ukujijisha urukiko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutangabuhamya-wafashije-csp-kayumba-kwiba-yavuze-uko-byagenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)