Umurundi wari umukozi wo mu ndabo zumuzunguk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'urukundo rwabo biratangaje 

Urukundo bavuga ko uwo rukunze rumusanga kandi nanone ngo rugira ayarwo. Ni kenshi twumva inkuru z'urukundo zitangaje zituma havugwa byinshi. Urugero hari igihe usanga umusore yarihebeye inkumi ifite ubumuga bwo kutabona kandi bagakundana ndetse bakanabana cyangwa se nanone umuntu adafite ubumuga runaka agakunda undi ufite ubumuga kandi ntibibuze urukundo rwabo gukomera cyo kimwe n'uko hari umusore uhitamo gukunda umukecuru wacuze kandi bakabana ndetse bagakora ubukwe. 


Byarangiye umuzungukazi amukunze bitavugwa

Uyu munsi twifuje kugaruka ku nkuru y'urukundo y'umuzungukazi wakunze umurundi wamukoreraga mu ndabo [ubusitani] nyuma akaza kuba nyiri urugo ubu bakaba bafitanye abana babiri. Uyu murundi agaruka ku rukundo rwabo rutangaje yavuze uko bahuye. 

Yagize ati' Nari mfite imyaka 19 we yari afite 25, twahuriye muri Germany ubu  hashize hafi  imyaka 14. Icyo gihe narihiringaga mfatanya utuzi tubiri hanyuma muri weekend nkakata ubusitani bw'abakire bari batuye Hamburg'. Yakomeje agira ati 'Yambonyemo ubushobozi ntizerega ko mfite akajya anzanira umutobe na biscouts igihe nabaga ndi kumukorera mu busitani bwe'.


Ubu bafitanye abana b'abakobwa babiri

Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yamwitagaho yanyuzwe no kumukorera maze umuzungukazi nawe akajya amuherekeza buri gihe uko aje kumutunganyiriza mu busitani ndetse akamufasha. 

Kubera ukuntu bafatanyaga akazi ngo igihe kimwe cyarageze maze agiye kumuhemba undi arabyanga kuko bisa n'aho ntacyo yari yarakoze ariko undi [umuzungukazi] umuhatira gufata sheki. Ngo yarabimuhatiye ariko umurundi ageze aho atangira kumugendera kure. Nyuma yaho ngo umuzungukazi yamushyize sheki mu mufuka arekeramo intoki barebana akana ko mu jisho amubonamo umugore we w'ahazaza.

Iby'urukundo ni amayobera 

Nyuma yaho ngo nawe hari ubucuruzi yatangije butangira bugenda bukomera ndetse anashaka umuntu wo kumufasha kera kabaye ngo uyu murundi yafashe telefone ye maze ahamagara uyu muzungukazi yakomeje asobanura uko byagenze, ati 'ijoro rimwe narinjagaraye mfata telefone yanjye mpamagara nimero ye igisona aranyitaba musaba ko tuza gusohokana'.

Yakomeje avuga ko ibyabaye nyuma yaho ari amateka, yongeraho ko baje gukora ubukwe ubu bakaba bafitanye abana babiri, bakaba bamaranye imyaka 14.


Src: Legtpost



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105231/umurundi-wari-umukozi-wo-mu-ndabo-zumuzungukazi-byarangiye-abaye-nyirurugo-ubu-bafitanye-a-105231.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)