MU MAFOTO: Ubumwe Grande Hotel na Mackenzie i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni 'Brunch' yari ibereye ijisho ku muntu wese wabashije kuhagera akabasha kwishima cyane ko wari n'umunsi w'abakozi n'ubwo umubare w'abantu benshi wo utari wemewe bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.


Teta Gwiza ushinzwe Marketing na communication mu Ubumwe Grande Hotel

Iyi Brunch yatangiye ikerereweho gato nk'uko byari biteganyijwe. Abantu batandukanye bitabiriye binjiraga bakajya muri Resitora bakabanza bagafata amafunguro hanyuma abashaka guhaha imyenda yakozwe na Zoi nayo yari iri kugurishwa, bakayigura ku bwinshi. Iyi myenda yari iri ahari hateganyirijwe kubera imurikagurisha.

Iradukunda Brenda ni we uhanga imyenda yo muri Zoi

Mu bagize Mackenzie batandukanye twaganiriye nabo barimo Uwase Katie, Uwase Pamella na Iradukunda Brenda, bose bahurije ku kuba icyifuzo cyabo cyasubijwe kuko Brunch yabo yagenze neza ndetse banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira. Aba bakobwa batangaje ko bifuza gushyiramo imbaraga kugira ngo imyenda yabo igere ahantu hose mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.


Bamwe mu bakiriya bari baje kugura imyambaro mishya yakozwe na Zoi

INYARWANDA kandi twaganiriye na Teta Gwiza ushinzwe 'Marketing na Communication' mu Ubumwe Grande Hotel atubwira ko Brunch yagenze neza kandi ko izajya iba ngaruka kwezi aho bazajya batumira abantu batandukanye bakora ibikorerwa mu Rwanda. 

Yagize ati "Twatekereje ku munsi w'abakozi dusanga na Mackenzie ifite igitekerezo rero ni aho twakuye igitekerezo duhita dukora iyi Brunch, yari isanzwe iba na mbere ariko n'ubundi tubikora twubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19".


 Uwase Pamella wari uri kwereka abakiriya ibyo bari kumurika

Uwase Katie yerekana umwenda mushya wakorewe muri Zoi

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI BRUNCH YAHUJE MACKENZIE NA UBUMWE GRANDE HOTEL




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105241/mu-mafoto-ubumwe-grande-hotel-na-mackenzie-ibarizwamo-miss-naomie-bamuritse-imyenda-mishya-105241.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)