APR FC yanyagiye Gasogi United iyisezerera mu Gikombe cy'Amahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0 ihita inayisezerera muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro ku giteranyo cy'ibitego 4-1.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 w'Igikombe cy'Amahoro aho APR FC yari yakiriye Gasogi United wabaye kuri uyu wa Kabiri, ni nyuma y'uko umukino ubanza Gasogi United yari yayitsinze 1-0.

Mu minota 10 ya mbere, amakipe yombi yabonyemo uburyo bubiri, ubwa APR buboneka kuri coup-franc yatewe na Memel Dao, Ishimwe Abdul ashyizeho umutwe umupira ujya ku ruhande.

Ni mu gihe Gasogi United yagerageje ishoti ryatewe na nimero 14, umupira uca hejuru gato y'izamu rya APR.

Gasogi yahise ibona ubundi buryo butatu mu minota 10 yakurikiyeho, Ndikumana Danny atwara umupira wasubijwe inyuma na Yunussu n'umutwe; awuteye mu izamu ukurwamo na Hakizimana Adolphe mbere y'uko Hakim Hamiss awusongamo ukajya hejuru.

Ngono Guy Herve na we yagerageje ishoti ku ruhande rwa Gasogi United, umupira ufatwa neza na Hakizimana Adolphe.

APR FC yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ouattara yahaye William Togui, awuteye ujya ku ruhande.

Ni ko byagenze kandi ubwo Mugisha Gilbert yakinanaga na Memel Dao mu rubuga rw'amahina, uyu Munya-Burkina Faso ateye ishoti rijya ku ruhande.

APR FC yakomeje gusatira, yahushije kandi uburyo bw'umupira watewe na Mugisha Gilbert ugafatwa na Ndayambaje Leandre.

Byasabye gutegereza umunota wa 33, APR ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Jean Gilbert nyuma y'umupira wavuye kuri Niyomugabo Claude ugakora ku mutwe wa William Togui.

Mu minota y'inyongera y'igice cya mbere, APR FC yabonye koruneri yatewe na Memel Dao, umupira usanga Djibril Ouattara watsinze igitego cya kabiri n'umutwe.

Mu minota itanu ya mbere y'igice cya kabiri, APR yabonye koruneri yatewe na Dao, umupira usanga Ishimwe Abdul wawukinnye n'umutwe, usubizwa inyuma n'umutambiko w'izamu.

APR yahise yongera kurema ubundi buryo, Memel Dao acomeka umupira wafashwe na Willim Togui wacenze umunyezamu, ateye umupira ugiye kurenga ujya hanze.

APR FC yari igifite inyota y'ibitego, yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 56 cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Cheikh Djibril Ouattara.

APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego maze ku munota wa 61, Dauda yazamukanye umupira awuha Togui wahise acomekera Djibril Ouattara ateye mu izamu umunyezamu awukuramo usanga Mugisha Gilbert asonzemo ukubita umutambiko w'izamu usanga Memel Dao ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kane.

Memel Dao na Mugisha Gilbert bahise bava mu kibuga baha umwanya Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka. Ni nako ku munota wa 75, William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara bavuye mu kibuga hakinjiramo Denis Omedi na Mamadou Sy.

Ku munota wa 83, Gasogi United yabonye ikirita itukura yahawe Iradukunda Axel ku ikosa yakoreye Mamadou Sy ari myugariro wa nyuma. APR FC yahise ikora impinduka za nyuma
Seidu Yussif Dauda aha umwanya Niyibizi Ramadhan.

Umukino warangiye ari 4-0 maze APR FC ikomeza ku giteranyo cy'ibitego 4-1.

Muri 1/2 APR FC ikaba izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Etincelles FC na Bugesera FC zizakina ejo ku wa Gatatu.

Ejo kandi AS Kigali izakina na Gorilla FC mu gihe izakomeza izahura n'izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba APR FC



Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiye-gasogi-united-iyisezerera-mu-gikombe-cy-amahoro-amafoto.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)