Nyamasheke: Abaturage baravuga imyato Croix Rouge yabakuye mu bukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa byatangiye mu mwaka wa 2014 kugera mu 2020, aho Umuryango wa Croix Rouge Rwanda wakoze imishinga ivana abaturage batishoboye mu bukene, ugashora amafaranga angana na miliyari 1 Frw.

Muri ibyo bikorwa harimo kugeza amazi meza ku ngo 680 zo mu Murenge wa Kirimbi, gutanga amatungo mato arimo ihene n'ingurube 1050 no kubaka ibiraro 240 mu Mirenge ya Gihombo na Kirimbi.

Croix Rouge Rwanda kandi yakoze imirwanyasuri kuri hegitari 19 mu Murenge wa Kirimbi, utera ibiti 152.000, wubaka rondereza 310, ukoresha imbabura 300 zikoresha amakara atangiza ibidukikije (Briquettes), ugurira amakoperative imirima ifite hegitari eshanu, wubaka ubwiherero ku ngo 540 ndetse unakora ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu mirenge 15 y'Akarere ka Nyamasheke.

Nyirahagenimana Annonciata ni umwe mu bagize Koperative Umucyo ihinga urutoki mu murima yaguriwe na Croix Rouge Rwanda, avuga ko yabanje guhabwa amatungo magufi yabakuye mu bukene.

Ati 'Ndashimira Croix Rouge kuko yaduhaye ingurube zirabwagura maze nguramo isambu y'ibihumbi 300 Frw, ndetse nza no kugura umurima w'ikawa. Croix Rouge yatwigishije guhinga akarima k'igikoni no kurwanya imirire mibi, abana banjye ndabarihirira ndetse mbagurira mituweli. Mbere twari twarasigaye inyuma tutazi kurya indyo yuzuye, abana bacu barwaye bwaki, ariko ubu tuzi no kwizigamira.'

Nyiramugisha Valerie wo muri Koperative yo kwizigamira yagize ati 'Twari abakene mbere y'uko dutangira aya matsinda arko batwubakiye ubwiherero n'imbabura zitangiza ikirere. Ntitwari tuzi kwizigama ariko ubu ntiwabaza umugore 5000 Frw ku mufuka ngo abikwereke. Turasa ku ntego bwa mbere twahise tugura matora n'ishashi y'ihene.'

Perezida w'Umuryango wa Croix Rouge Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Nayituriki Esperance, yavuze ko amafaranga yashowe muri ibi bikorwa mu rwego rwo guca ubukene n'imirire mibi yagaragaraga mu bana mu Karere ka Nyamasheke maze asaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa.

Yagize ati 'Impamvu Croix Rouge yashyizemo imbaraga cyane aka karere kari mu turere dukennye kandi harimo imirire mibi, icyo igamije ni ugufasha abantu batishoboye kugira ngo bazamuke bave muri iyo mibereho mibi bajye mu mibereho myiza. Icyo dusaba abaturage ni ugufata neza ibyo Croix Rouge yabagejejeho kugira ngo bizanagirire akamaro abandi.'

Uretse ibi bikorwa, Umuryango wa Croix rouge Rwanda waguze ubwato buzajya bufasha abakorerabushake bawo kurohora abaguye mu Kiyaga cya Kivu.

Abagore bari gukora amakara atangiza ibidukikije ku bufasha bahawe na Croix Rouge Rwanda
Perezida wa Croix Rouge mu Ntara y'Iburengerazuba, Nayituriki Esperance ari kumwe n'Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Muryango wa Croix Rouge Rwanda
Ubwato Croix Rouge Rwanda yaguze mu rwego rwo gutanga ubutabazi bwihuse mu Kiyaga cya Kivu
Umurima w'inanasi waguzwe na Croix Rouge Rwanda
Umurima w'urutoki Koperative Umucyo yaguriwe na Croix Rouge Rwanda
Koperative Umucyo yiteze umusaruro w'ibitoki bihinze mu murima yaguriwe na Croix Rouge Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abaturage-baravuga-imyato-croix-rouge-yabakuye-mu-bukene

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)