
Ingaruka za Coronavirus zageze mu nzego zose ariko hari izo yasanze zishikamye zishobora guhangana na zo. Mu bigo byiteguye kare harimo Prime Insurance Ltd, iri ku isonga mu bitanga serivisi z'ubwishingizi.
Iki kigo cyari gisanganywe uburyo bwifashisha ikoranabuhanga muri serivisi zigenewe abakigana ariko cyarushijeho kuryimakaza.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n'Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko serivisi z'ubwishingizi zaguwe ndetse ziyobokwa na benshi.
Yagize ati 'Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze. Ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.''
Uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora kubona ko yaguze ubwishingizi bwe akoresheje telefoni igendanwa, akanamenya igihe buzarangirira. Ushaka iyi serivisi akanda *177#, agakurikiza amabwiriza kugeza ashoboye kugura ubwishingizi akanabona gihamya ko byakunze.
Mu gukomeza gufasha abafatabuguzi, Prime Insurance Ltd, yashyizeho gahunda ibafasha kuganira binyuze muri 'LiveChat' ikora amasaha 24/24.
Uramutse yavuze ko ubajije ahita asubizwa bitarambiranye nibura mu gihe kitarenze umunota umwe.
Ati 'Ibyo ni byo twazanye mu buryo bwo korohereza Abanyarwanda ku buryo nubwo utaza ku ishami ryacu uba urifite mu biganza byawe.'
Nyuma yo kwanduka kwa Coronavirus, abantu barushijeho guha agaciro kwizigamira no gushinganisha ahazaza habo.
Uramutse yavuze ko abantu bagura ubwishingizi bw'inkongi ku bafite inzu, abizigamira binyuze mu 'Ikimina cyacu' n'ubundi.
Ati 'Abanyarwanda bamaze kumva agaciro ka telefoni, ko atari iyo guhamagara gusa ahubwo ibafasha kubona serivisi zose bakeneye.''
Kuva muri Kamena 2021, Prime Insurance Ltd irateganya kuvugurura ikoranabuhanga ikoresha aho umaze kumenyekanisha impanuka azajya anayikurikirana.
Uramutse yavuze ko icyo gihe umuntu ashobora gutanga nimero ya konti ye aciye ku rubuga rwa Prime rumenyekanishirizwaho impanuka, agafashwa kugeza yishyuwe.
Yakomeje ati 'Si ibyo gusa, turifuza ko uzajya uca ku rubuga rwacu ugahitamo serivisi ushaka, ugahitamo tukakwereka amafaranga wishyura ukayishyura ukabona kopi y'amasezerano ukemeza, ugahita ubona kuri email cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe.''
Serivisi z'ikoranabuhanga zitangwa na Prime Insurance zakunzwe n'Abanyarwanda bazikoresha ku buryo umubare w'abaziyobotse wikubye kabiri mu gihe cya vuba. Mu kwishyura na ho ntihirengagijwe kuko ashobora kwifashisha Mobile Money cyangwa ikarita ya Visa.
Uramutse yibukije abaturarwanda ko ahazaza hategurwa vuba kuko umuntu atamenya igihe cy'ibyago.
Ati 'Turabwira Abanyarwanda ko bakwiye guteganyiriza ahazaza uyu munsi. Coronavirus iracyahari kandi ntitwagira abakiliya badafite ubuzima bwiza, dukomeze kubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza no kurushaho kuzigamira ahazaza.''
Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw'igihe gito bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose; ubw'inkongi z'umuriro/ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri zose, ubw'ingendo zo mu kirere ndetse ubw'igihe kirekire burimo ubw'amashuri y'abana, ubw'inguzanyo z'amabanki, ubw'izabukuru, ubw'impanuka zitewe n'akazi n'ubw'umuryango.
Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose mu kwegereza Abanyarwanda serivisi z'ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya. Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k'isiganwa.











