Ubuzima butangaje bwa Nyagashotsi warwanye intambara ya kabiri y’Isi uhamya ko ataranywa amazi mu myaka 101 -

webrwanda
0

Ni umusaza uzi kuganira no gutebya, iyo muganira akubwira ko kwitwaza inkoni abyize mu myaka nk’ibiri ishize ubwo imbaraga ze zatangiraga kuba nke ubundi ngo yagendaga yemye nta kibazo.

Yakuriye mu nka aziragira ariko ngo yari umwe mu basore b’intarumikwa mu gihe cye, ngo nta bantu bakundaga kumumenyera cyangwa ngo bamenyere inka z’iwabo.

IGIHE yamusuye atuganiriza ku buzima yakuriye, uko yarwanye intambara ya kabiri y’isi, uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi, itandukaniro ryo kuba mu gihugu cyawe no kuba impunzi, ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu, uko uko ashaje ataranywa amazi n’impanuro ku bakiri bato.

Ni umusaza kuri ubu utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa mu Mudugudu wa Gakunyu aho yitegeye umuhanda wa kaburimbo.

Uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi

Umusaza Nyagashotsi iyo muganira ukamubaza uko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi, akubwira ko bakuwe mu Rwanda mu cyitwaga iperu bajyanwa muri Kenya kugira ngo bifatanye n’abasirikare b’Abongereza mu kurwanya Ingabo za Hitler.

Ati “Mu gice cy’iwacu twahavuye turi batatu kongeraho abandi benshi bakuwe mu bice bitandukanye, batujyanye muri Kenya ahitwa Kiriko, uriya Idi Amini Dada yadusanzeyo avuye kwiga aranaza atubera umuyobozi, twarwaniye ahantu hatandukanye tukahava tugiye kugera i Nairobi mu Mujyi nibwo twumvise ko Hitler yapfuye n’ingabo ze zirekera kurwana.”

Nyagashotsi yavuze ko nyuma yo gutsinda ingabo za Hitler bamwe bakomeje bishima bagera muri SudanI, abandi bambikwa imidari, bahabwa imyambaro ya gisirikare myiza n’ingofero ziriho icyapa cy’intare.

Yavuze ko bavuye muri Kenya n’amaguru bakagaruka mu Rwanda baciye muri Uganda, amafaranga nk’ikindi gihembo bari bagenewe ngo bayafatiye i Kabale muri Uganda.

Nyagashotsi yavuze ko kandi buri Mutware wese bageragaho yagombaga kubabagira ikimasa ndetse akanabakorera umunsi mukuru kuva muri Kenya, Uganda kurinda ugaruka mu Rwanda.

Agarutse mu Rwanda ngo yahise asinya amasezerano y’imyaka itandatu mu bacukuraga amabuye y’agaciro i Rwinkwavu akomereza akazi mu gucukura amabuye y’agaciro, nyuma y’iyo myaka ngo yahise asubira mu bworozi bw’inka atangira korora inka anashaka umugore ariko ngo akuze cyane ngo kuko yigiriye mu iraha ryo kurya amafaranga yahawe nyuma yo gutsinda Hitler.

Uko yagize uruhare mu gushinga inyenzi

Inyenzi ni Abatutsi bahunze mu 1959 no mu 1960 bakunze gukora udutero shuma tugamije kugaruka mu Rwanda nk’igihugu cyabo birukanywemo n’Abahutu.

Nyagashotsi yavuze ko ubwo bahungaga Abanyarwanda benshi bagiye mu nkambi ya Nakivale, Nshungerezi abandi ngo barakomeza bajya ahantu hatandukanye nka Toro, Rwamanja n’ahandi.

Ati “Inyenzi nazibayemo ndi no mu bazishinze mu 1962, twazishinze kubera ubushoberwe, twagira ngo tugaruke iwacu kuko abatwirukanye twumvaga bataturusha imbaraga nubwo baziturushije kuko bari bafite abasirikare bafite imbunda, twe tugatera dukoresheje amacumu n’imiheto abari bafite imbunda muri twe bari batatu.”

Nyagashotsi yavuze ko bwa mbere batera batsinzwe ubwa kabiri batsinsura ingabo, ubwa gatatu bateye bagarukira i Kiziguro ariko ngo bageze aho babasubiza inyuma.

Nyuma yo gusubizwa inyuma ngo bageze mu nkambi uwari Umwami w’u Rwanda Kigeli wa IV Rwabugiri ababuza kongera gutera.

Ati “Yaratubwiye ngo ibyo dukora si byo, murashira babica kuko baratwicaga, yaratubwiye ngo niduhindure amajyo mureke kurwana ahubwo mwigishe abana banyu, abana nibige mubahe inzira nziza y’igihugu cyabo be kuba abanyamahanga.”

Abana ngo barabigishije abenshi batangiye kuba abasore ngo nibwo Museveni yatangizaga urugamba rwo gufata ubutegetsi muri Uganda baboherezayo ku bwinshi, bamwe ngo bapfirayo abandi baramufasha kugeza ubwo ageze ku butegetsi nabo bahita bashaka uburyo batangiza urugamba rwatumye bagaruka mu Rwanda.

Nyagashotsi yavuze ko amakuru y’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi yayakurikiraniraga hafi ngo buri gace zafataga yahitaga abimenya agiye kumva yumva ngo zafashe u Rwanda.

Ati “Naje mbyina urushayaya, urushoreranyana, Kagitumba twahageze nka Saa Munani kuva Uganda, nageze Kagitumba ndavuga nti hehe n’Ubugande n’ubu sindasubirayo.”

Nyagashotsi yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kubona agaruka mu Rwanda yari amaze imyaka 34 atarugeramo avuga ko amahanga ahanda uko wayabamo kose nta hantu haruta iwanyu.

Yavuze ko akigaruka mu Rwanda abahungu be bari mu barwaniye igihugu babanje kumutwara kuba i Kigali agezeyo haramunanira arahava asubira kwibera mu cyaro.

Nyagashotsi avuga ko nta cyaruta kuba mu gihugu cyawe kabone nubwo waba ubayeho nabi ngo kuko kwitwa umunyamahanga nta cyiza kibamo.

Ati “Kwitwa impunzi ni bibi wabaga umeze neza wambaye neza Umugande akaza anarwaye imvunja akagukura ku ntebe ukavaho akicara kuko ari mu gihugu cye, ukabura icyo wamukorera, nta cyiza twahagiriye kuko nanahatungiye inka nyinshi n’amasambu ariko ntacyo byamariye.”

Imboni ze ku Rwanda rw’ubu n’urwa kera

Nyagashotsi yavuze ko u Rwanda rw’ubu ari amata n’ubuki ugereranyije na kera

Ati “ U Rwanda rwa kera rwatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi ariko u Rwanda rw’ubu aho turugejeje nanjye ndimo ni amata n’ubuki, ni shyira wizane, ni amahoro meza, turabanye yewe n’abagize nabi baraza bakihana bakakirwa bakajya mu bandi, impunzi zahunze ziraza zikiga amasomo zigataha.”

Ishimwe rye kuri Perezida Kagame wamuhaye inzu

Nygashotsi yashimiye Umukuru w’Igihugu wamuhaye inzu irimo ibikoresho byose, inka n’umushumba wayo ndetse akanamugurira ubutaka bwo guhingaho ubwatsi.

Ati “ Njya numva bavuga ngo Paradizo, ubu nyirimo, ndamushimira nkomeje mubwira nti Imana imuhe umugisha imuhe ubudahangarwa, rwose ibintu yankoreye mu mubwire ko ari umwega w’umwakagara, uzamuye umusaza wawe umuha amata yari yabuze ashaje, umuhaye inzu atigeze ifite byose, umuhaye isambu umuhaye inka.”

Umusaza Nyagashotsi avuga ko inka Perezida Kagame yamugeneye igiye kumufasha gukomeza kunywa amata, arahira yivuye inyuma ko atarigera anywa amazi mu buzima bwe.

Ati “ Nkifite akabaraga naragendaga nkahingira amafaranga nkanywa agacupa ariko sinywe amazi, aho nkeneye abana banjye bampaga udufaranga nkanywa amata nka kabiri mu cyumweru ubundi nkanywa akagwa.”

Nyagashotsi avuga ko kimwe mu bitumye asaza neza atarwaragurika ari ukurya indyo nziza izira amavuta kandi ikomeza umubiri, avuga ko mu byo akunda kurya harimo ibijumba, imyumbati, ibishyimbo ndetse akanywa amata n’inzoga bizira gusinda.

Ati “Nta businzi nigeze, nta guhuzagurika nigeze kuko nakuriye mu muco muzima wo gukora no kwirinda gusinda.”

Yagiriye inama abakiri bato yo kwirinda ubusinzi n’ubusambanyi ngo kuko byatuma u Rwanda ruterwa rukabura abarutabara, yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu bigusha by’ubusambanyi ngo kuko bimunga umuntu agasaza imburagihe.

Kuri ubu uyu musaza ari kuba mu nzu nziza yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda mu izina ry’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame. Inzu n’ibindi bikoresho nkenerwa byose byakorewe uyu musaza byatwawe miliyoni 16 Frw.

Nyagashotsi yarwanye intambara ya kabiri y'Isi
Nyagashotsi yavuze ko akiri umusore yari intarumikwa. Yavuze ko atangiye kwitwaza inkoni mu myaka ya vuba
Inzu Nyagashotsi yubakiwe avuga ko ayifata nka Paradizo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)