Abanyeshuri 150 basoje kwiga Icyongereza muri gahunda ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda -

webrwanda
0

Aya masomo yasojwe tariki ya 01 Gicurasi 2021. Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yashimiye aba banyeshuri akazi gakomeye n’umuhate wabo n’ukwihangana bagiye bagira mu gihe amasomo yagendaga ahagarara bitewe n’ibihe bikomeye turimo bya Covid-19.

Ambasaderi Vrooman yagize ati "Ndashimira abanyeshuri bose basoje iyi gahunda y’imyaka ibiri yo kwiga icyongereza ya “English Access Microscholarship Program". Yongeraho ati: “Amerika yabafashije muri iyi gahunda kuko twemera imbaraga z’uburezi mu kubaha amahirwe mashya mwe ubwanyu n’imiryango yanyu.”

Gahunda ya English Access Microscholarship Program ni gahunda y’imyaka ibiri yo guhugura abanyeshuri mu rurimi rw’Icyongereza, iterwa inkunga na Ambasade ya Amerika. Imara amasaha 400 yigisha abanyeshuri icyongereza.

Ifasha mu guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu byaro binyuze mu kwigisha icyongereza, uburezi, umuco n’iterambere ry’umuntu ku giti cye. Bifasha kandi urubyiruko rufite impano mu kumenya Icyongereza, bikaba byabafasha kugera ku ntego, zaba iz’amasomo, ndetse n’iz’umwuga.

Kuva mu 2015, Ambasade ya Amerika yafatanyije na Congrégation des Soeurs Benebikira, gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ikaba yaribanze cyane ku banyeshuri bo mu cyaro uherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Kuva iyi gahunda yatangira mu 2004, abanyeshuri barenga 110.000 bava mu bihugu birenga 80 ku Isi barayitabiriye, iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva iyi gahunda yatangira mu Rwanda mu 2010, abanyeshuri berenga 1.000 bamaze kuyitabira.

Byari ibyishimo ku banyeshuri bahuguriwe mu Karere ka Nyanza
Abahuguriwe i Save bishimiye gusoza amasomo yabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)