Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyigo hagasuzumwa uko batekerezaga -

webrwanda
0

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n’abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko The Newtimes yabitangaje.

Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize “Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.”

“Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n’urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y’umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.”

Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw’abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w’agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati “Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by’ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n’abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

Yasabye abayobozi b’amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y’abantu bose bakoraga mu nzego z’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

Ati “Kugeza ubu, dufite amazina y’abantu 44 bakoraga muri Ministeri y’Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk’uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n’imiryango yabo kubibuka.”

Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y’umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z’ubuzima batandukanye, imiryango y’ababuze ababo ndetse n’abakozi ba minisiteri.

Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y'ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk'inyamaswa /Ifoto: The New Times
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y'abantu bakora mu nzego z'ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)