Dr. Mathuki uyobora EAC yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali -

webrwanda
0

Uyu mugabo yasuye urwibutso ku munsi wa nyuma w’uruzinduko yagiriraga mu Rwanda ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri EAC.

Dr. Peter Mathuki yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside muri Mata 1994, aho we n’abo bari kumwe basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri ayo marorerwa, ko ariyo mpamvu inzibutso zihari kugira ngo atazasibangana ngo asubire ukundi.

Yashyize kandi indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 250.

Mu ruzinduko yasoje kuri uyu wa Gatandatu, Dr. Mathuki yarukozemo ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro yagiranye n’abayobozi barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro.

Dr. Mathuki (iburyo) ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
We n'abandi bayobozi ba EAC bashyira indabo ku rwibutso rwa Gisozi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)