Nyaruguru: Akarere kihaye ukwezi kumwe ko gutuza imiryango 134 itagira aho kuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byavuzwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo mu Murenge wa Ruheru hakorwaga umuganda wo kubakira imiryango ine itari ifite aho kuba. Uwo muganda wateguwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, aho bifatanyije n'abaturage ndetse n'ubuyobozi mu gukora icyo gikorwa.

Bamwe mu bari kubakirwa bavuze ko bamaze igihe kinini basembera, bityo kuba bagiye kubona aho kuba bizabafasha gutuza.

Harerimana Saverine yari asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Uwumusebeya, avuga ko yari abayeho mu buzima bubi.

Ati 'Nari mbayeho mu buzima bubi kuko nararaga aho bwije ngeze nahamara ukwezi bakanyirukana kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode. Umugabo yarantaye arigendera kubera kubura amafaranga yo kwishyura inzu. Nkimara kumva ko ndi ku rutonde rw'abagiye kubakirwa byaranshimishije cyane kuko ngiye kubaho ntuje.'

Imibare itangwa n'Akarere ka Nyaruguru yerekana ko kugeza ubu mu miryango 527 yasenyewe n'ibiza hamaze kubakirwa 473 inzu zikaba zaratashywe, icyenda ziri mu mirimo ya nyuma, 40 zamaze gusakarwa hasigaye kuzikinga, ebyiri ni ibikanka bitarasakarwa naho eshatu zimaze kubonerwa ibibanza biranasizwa.'

Mu miryango 253 yavanywe mu manegeka, hamaze kubakwa inzu 165 ziratahwa, imwe igiye kuzura, 45 zirasakaye ariko ntizirakingwa, 16 ni ibikanka bikeneye isakaro, 27 ziracyazamurwa inkuta naho imwe ntiratangira kubakwa.

Iyi mibare yose yerekana ko kugeza ubu imiryango 134 ari yo idafite aho kuba kuko harimo 54 yasenyewe n'ibiza n'indi 80 yakuwe mu manegeka.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mbere bari bafite imiryango 328 itagira aho kuba barayubakira yose, kuri ubu bakaba bari kubakira abasenyewe n'ibiza n'abakuwe mu manegeka.

Ati 'Ubu rero tugeze hejuru ya 90% kandi intego ni uko biterenze ukwezi kwa turaba twazirangije. Ni igikorwa dufatanyamo n'abaturage.'

Gashema yavuze ko mu kubakira abo batagira aho kuba hifashishwa umuganda w'abaturage naho amabati yo gusakara agatangwa n'akarere ndetse n'udafte ikibanza akakigurirwa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buvuga ko usibye abari kubakirwa kuri ubu, hari umuhigo ko umwaka w'ingengo y'imari wa 2021/22 uzasiga nta muturage uba mu nzu idashimishishije.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko bateguye umuganda bagamije kunganira akarere mu gushakira abaturage aho kuba hababereye.

Ati 'Umuryango FPR Inkotanyi uharanira ineza n'iterambere ry'Abanyarwanda bose, ibikorwa dukora ni ibigamije imibereho myiza y'abaturage. Si ibi byo kububakira gusa dukora kuko hari n'ibindi nko kubaka amashuri.'

Abubakiwe inzu basabwe kuzifata neza kugira ngo zitazangirika kandi bashishikarizwa kuyoboka ibikorwa by'iterambere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru bifatanyije n abaturage ndetse n'ubuyobozi mu kubakira abatagira aho kuba
Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu gukora umuganda wo kubakira abadafite aho kuba
Akarere ka Nyaruguru kihaya ukwezi kumwe ko gutuza imiryango 134 itagira aho kuba
Kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Ruheru hakozwe umuganda wo kubakira imiryango ine idafite aho kuba

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-akarere-kihaye-ukwezi-kumwe-ko-gutuza-imiryango-134-itagira-aho-kuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)