Nyarugenge: Serena Hotel yoroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi -

webrwanda
0

Abahawe inka ni abarakotse batanu barimo abagore babiri n’abagabo batatu batuye mu Kagari ka Nyabugogo.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai, yavuze ko nubwo amahoteli ari mu byakozweho bikomeye n’icyorezo cya COVID-19, Serena itari kubura gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.

Ati “Twatekereje guha inka abarokotse Jenoside muri iki gihe gikomeye kuko twumvaga dushaka gukora ikintu gitandukanye n’ibyo twakoze mu myaka yatambutse. Iyo uhaye umuntu inka uba umworoje, uba umuhaye amata, kandi iyo ibyaye, uwayihawe yoroza undi muryango bityo bikagera kuri benshi. Niyo mpamvu twatekereje gukora ikintu kizaramba.”

Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Erick Mugesera, yasobanuye ko iki igikorwa hoteli akorera yakoze ari ngarukamwaka ndetse ko giha icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside.

Ati “Iki gikorwa tugifata nk’ubutumwa duha abarokotse Jenoside tubabwira ko batari bonyine, bari kumwe natwe. Ikindi ni ubutumwa buhabwa bariya bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bumva ko bariya bakagombye gupfa, ariko twe nka Serena, nk’u Rwanda tukavuga tuti ibi bikwiriye kurwanywa n’Isi yose.”

Aborojwe bishimiye bikomeye inka bahawe ndetse bizeza abazibagabiye ko bazazifata neza.

Umwe mu bazihawe, Ndacyayisenga Léonard yagize ati “Ndashimira Serena Hotel yatugabiye inka kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo, ubundi umuntu ukugabiye inka uhora umwirahira. Nanjye ndishimye cyane ko nahawe inka kandi nzayifata neza.”

Uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pie, yavuze ko byari inzozi kumva ko abo mu Murenge wa Kigali bakongera kugira inka bagaha amata abana n’abaturanyi.

Ati “Ndashimira Serena mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kigali, ndabashimiye nta mbereka irimo kandi ndababwira ko natwe nk’abarokotse Jenoside mu 1994 tutazatatira igihango cy’ibyiza igihugu kigenda kitwereka.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimiye Serena Hotel ku bwo kuba hafi Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko, ndetse asaba abagabiwe inka kuzifata neza bakazoroza n’abandi.

Ati “Nta gihe mutigeze muba hafi yacu, izi nka muduhaye ndangira ngo mbizeze ko abarokotse bagiye kuzitaho, bagiye kuzibyaza umusaruro, bagiye kuzifata neza kandi nabo bazoroze abandi nabo bazorore ku bwa Serena Hotel mubakorere nk’ibyo ibakoreye uyu munsi.”

Serena Hotel isanzwe iba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside, aho buri mwaka ibafata mu mugongo mu buryo butandukanye, ndetse mu gikorwa giheruka umwaka ushize yahaye ibiribwa imiryango 150 yo mu Murenge wa Kinyinya irimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo n’abirukanwe muri Tanzania.

Abayobozi bakuru ba Kigali Serena Hotel boroje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kigali
Inka eshanu zihaka nizo na Serena Hotel abarokotse Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel Daniel Sambai yavuze ko batekereje guha inka abarokotse Jenoside kuko ari itungo riramba rigatanga amata kandi rikororoka
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yijeje abayobozi ba Serena ko abo bahaye inka bazoroza abandi
Hitimana Pie uhagarariye abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kigali yavuze ko bazafata neza izi nka bahawe
Erick Mugesera ushinzwe abakozi muri Kigali Serena Hotel yavuze ko koroza abarokotse Jenoside ari ugucecekesha abayihakana
Aborojwe uko ari batanu bishimiye inka bahawe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)