Gatsibo: Hagiye gushyirwa hanze urutonde rw’abagabo bateye inda abangavu batarafatwa ngo babiryozwe -

webrwanda
0

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2021, ubwo habaga inama nyunguranabitekerezo yari igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’umwana, ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingamba zo gukumira inda ziterwa abana b’abangavu.

Akarere ka Gatsibo ni aka kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, mu myaka ibiri ishize abangavu 775 bamaze guterwa inda, abagabo bafashwe ni 278 abagera kuri 209 bari mu nzira z’ubutabera mu nkiko banafunze mu gihe 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso bigaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko iki kibazo basanze kibakomereye cyane nyuma yo gushyiraho ubukangurambaga butandukanye burimo ubwamaze ukwezi kose ndetse ndetse n’ubundi bwamaze ibyumweru bibiri bafatanyije na RIB ariko n’ubundi bugasiga iri hohoterwa rikigikorerwa abangavu.

Yavuze ko abagabo 497 aribo basigaye gutabwa muri yombi nyuma yo gusambanya abangavu bakabatera inda, avuga ko bafatiwe ingamba zirimo gukora rutonde rwabo rugashyirwa ku karubanda hagamijwe kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Meya Gasana yakomeje agira ati “ Zimwe mu ngamba dufite ni ukugira imidugudu izira ibyaha abakuru b’imidugudu bose bamaze gusinya iyo mihigo ibyo twiyemeje byose bikagerwa, gukomeza ibiganiro n’ababyeyi n’imiryango tukazanafatanya n’amadini n’amatorero.”

Tumusenge Wilson uri mu bafatanyabikorwa yavuze ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu kurwanya abatera inda abangavu ndetse n’ibindi byaha. Yavuze ko nk’abafatanyabikorwa biteguye gutanga umusanzu wose ushoboka ariko abatera inda abangavu bakabiryozwa.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yasabye abaturage gushyira hamwe n’ubuyobozi ku gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, yavuze ko buri wese akwiriye gufata ingamba kuburyo mu kwezi kumwe aka Karere kaba gasubiranye ishema ryabo.

Ati “ Umuturage afite uruhare rukomeye cyane kubera ko ibyaha bibera mu mudugudu we no mu rugo rwe, twese nitubishyiramo imbaraga abatarafatwa bagafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe iki kibazo kizakemuka.”

Guverineri Gasana yavuze ko ubukangurambaga bwatangijwe bwo kugira umudugudu utarangwamo icyaha izabafasha mu gukumira ibi byaha ngo kuko ari gahunda izagenzurwa cyane kugera ku muturage.

Intara y’Iburasirazuba imaze imyaka myinshi ifite uturere tuza ku isonga mu kugira abana benshi bahohoterwa, mu turere dukunze kuza imbere hari Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Bugesera n’utundi.

Abatuye iyi Ntara bavuga ko kimwe mu bituma iki cyaha kiyikorerwamo cyane biterwa n’ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana babo abandi bakavuga ko abashuka abangavu biyongera ku bwinshi ngo kuko imiryango ishyira imbere kumvikana n’uwateye inda umwana wabo aho kumushyikiriza ubutabera.

Mu bindi byaha biteza umutekano muke mu Karere ka Gatsibo byavuzwe harimo ubujura buciye icyuho aho mu mezi atatu ashize habayemo ubujura bukomeye 39, gukubita no gukomeretsa habonetsemo ibyaha 46, ihohoterwa ry’abangavu 24 kwangiza iby’abandi, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa
Guverineri Gasana yasabye abaturage gufatanya n'ubuyobozi mu kurwanya abasambanya abana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)