Mu mukino wakurikiranywe na Perezida Kagame na Madamu, Patriots yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa BAL(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri shampiyona nyafurika ya Basketball irimo kubera mu Rwanda, yasezerewe itageze ku mukino wa nyuma, ni nyuma yo gutsindwa na US Monastir yo muri Tunisia amanota 87-46.

Ni umukino wa ½ cy'iri rushanwa wanakurikiranywe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Nyuma y'uko US Monastir yari yatsinze Patriots BBC mu cyiciro cy'amatsinda, umukino na wo Perezida Kagame yarebye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, hari hitezwe kureba niba aba basore bari buze kwihorera.

Patriots BBC ntabwo yatangiye nabi umukino, ibifashijwemo na Prince Ibeh, Kenneth Gasana na Ndizeye Dieudonne basoje agace ka mbere barushwa na US Monastir amanota 2 gusa, byari 14-16.

Ibintu byabaye bibi kuri Patriots BBC mu gace ka kabiri aho yamaze iminota 6 nta mupira n'umwe baratera mu nkangara, US Monastir yari imaze gutsinda amanota 17. Aka gace Patriots BBC yatsinzemo amanota 8 harimo 5 Kenneth Gasana, US Monastir yo yatsinzemo 21, bagiye kuruhuka ari 37-22.

Mu gace ka gatatu ibintu byakomeje kuba bibi cyane kuri Patriots BBC kuko yagasoje irushwa bigaragara, karangiye ari amanota 65-33. Bivuze ko Patriots yatsinze amanota 11 gusa n'aho US Monastir igatsinda 28.

Umutoza Alan Major utoza Patriots BBC yageze aho abura ibisubizo ndetse n'umurindi w'abafana 1900 bari muri Kigali Arena irimo ikinirwamo iyi mikino ntacyo wamufashije. Agace ka nyuma yagatsinzwe amanota 22-13, umukino warangiye ari 87-46.

Undi mukino wa ½ wari wabanje, Zamalek yatsinze Petro de Luanda amanota 89-71.

Iri rushanwa rizasozwa ku munsi w'ejo, guhera saa 12:30', Patriots BBC izakina na Petro de Luanda bahatanira umwanya wa 3, ni mu gihe guhera saa 16:00' hazakinwa umukino wa nyuma US Monastir ikina na Zamalek yo mu Misiri.

Slimane agerageza kubuza gutambuka Sagamba Sedar wa Patriots BBC
Gasana Sano agerageza gushyira umupira mu nkangara
Nshobozwabyosenumukiza ashaka uburyo anyura mu bakinnyi babiri ba US Monastir
Prince Ibeh wa Patriots atanga umupira Firas
Prince Ibeh wa Patriots atanga umupira Firas
Marcus Christopher Crawford na Major Ater James ba US Monastir bazonze Patriots BBC mu buryo bushoboka bwose
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall (ibumoso) aganira na Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors nabo bakurikiranye uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wakurikiranywe-na-perezida-kagame-na-madamu-patriots-yananiwe-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-bal-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)