Kwirukana umutoza, urunturuntu mu bakinnyi: Mvukiyehe yavuze ku rusobe rw’ibibazo biri muri Kiyovu -

webrwanda
0

Uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier yahawe ibaruwa imusezerera nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rutsiro FC ikiza mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, bikarakaza abakunzi ba Kiyovu Sports.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yabwiye abanyamakuru ko kwirukana umutoza ntaho bihuriye no gutsindwa na Rutsiro FC, ahubwo ko byatewe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, yashyizweho na Ferwafa, agena ko nta muntu wemerewe gusohoka aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira.

Hadaciye kabiri, Kiyovu Sports yahise iha akazi Etienne Ndayiragije wari umaze gusezererwa n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania y’abakina imbere mu gihugu, imusaba gutwara igikombe mu masezerano y’imyaka ibiri yahawe, bitaba ibyo na we akerekwa umuryango.

Uyu mutoza mushya yageze i Kigali kuri uyu wa 04 Gicurasi 2021, aho aje gutangira imirimo.

Hari ibyakunze kuvugwa ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports busa n’ubwinjira cyane mu mikorere y’umutoza ari nabyo bishobora kuba intandaro yo kwirukanwa kwa Karekezi. Nk’urugero ubwo Karekezi yari amaze gutsindirwa i Rubavu na Rutsiro FC, ngo Perezida wa Kiyovu Sports yahise amusabira raporo ku kibuga.

Mvukiyehe Juvenal yabihakanye avuga ko atari ukuri, icyakora ashimangira ko hari ibyo umutoza asabwa kandi iyo atabikoze aba agomba kubibazwa, bityo ko n‘umutoza mushya nta gitangaza ko mu gihe atatanga umusaruro ukenewe yasezererwa.

Umwuka utari mwiza muri Kiyovu Sports

N’ubwo hirukanywe umutoza, haravugwa umwuka utari mwiza mu bakinnyi bitewe ahanini no kuba bamwe batarahabwaga umwanya wo gukina.

Umwe muri abo bakinnyi wagaragaje ukutishimira uko ibintu bimeze muri Kiyovu Sports, ni rutahizamu Babuwa Samson, utakundaga guhabwa umwanya wo gukina n’umutoza Karekezi.

Uyu mukinnyi aherutse kugaragaza ko muri Kiyovu Sports harimo ibibazo by’amarozi, ibintu bitashimishije ubuyobozi bw’iyo kipe izwi nk’Urucaca.

Mvukiyehe yavuze ko gutangaza amakuru adafitiwe gihamya byababaje cyane ubuyobozi bw’ikipe ndetse bukura uyu mukinnyi mu bandi kugira ngo abanze atange ibisobanuro by’ayo magambo yatangaje adafitiwe gihamya.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, abantu bajya aho abakinnyi bari baba bari ku rutonde rwa Ferwafa. Nahise nkora iperereza mbaza n’abakinnyi niba koko ibyo yavuze ari byo? Simbizi ibyo bintu kuko njyewe ntabyemera ariko bambwiye ko byabababaje, natwe twagize agahinda, rero ibyo bintu ntabwo ari byo.”

Uyu muyobozi yemeza ko Babuwa Samson ashobora gufatirwa ibihano bikarishye birimo no gusesa amasezerano ye kubera imyitwarire mibi.

Ati “Nta hantu bihuriye n’ukuri, niyo mpamvu twamusabye kuba asohotse hanze hanyuma akaza gutanga ibisobanuro ndetse hakaba hari ibihano bikomeye bimuteganyirijwe harimo no gusesa amasezerano”.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports butiteguye korohera abantu bose bakora amakosa ashobora kwangiza umwuka uri mu ikipe muri rusange.

Olivier Karekezi aherutse kwirukanwa na Kiyovu Sports



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)