Umusaruro wa gahunda mbonezamikurire mu karere ka Rusizi -

webrwanda
0

Ubusanzwe iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gufasha abana gukura neza, binyuze mu guhabwa indyo yuzuye ndetse no kwigishwa ibintu byafasha abo bana kugira imyitwarire myiza.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE, ni abasiga abana babo mu bigo mbonezamikurire biherereye mu Murenge wa Kamembe hafi y’isoko n’umupaka wa Rusizi ya Mbere uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Uwitonze Zawadi yagize ati “Umwana wanjye bamumfashije imyaka ibiri, kumureresha hano byamwunguye ibintu byiza cyane birimo kugira uburere bwiza, ndetse byamurinze kwirirwa abunga, cyangwa kwirirwa yiga imvugo mbi ndetse byanatumye mbona umwanya wo gukora ubucuruzi bwanjye.”

Nyiraneza Rose yunzemo ati “Impamvu tubazana ni uko tuba twagiye gushaka imibereho. Usanga umukozi yamufashe nabi, ibyo twamusigiye hari igihe abirya ugasanga umwana yagiye mu mirire mibi ariko iyo twamusize hano ibyo kurya barabibaha, na nimugoroba bakabaha igikoma tukabona kubacyura.”

Akomeza agira ati “Ikintu nungutse ni uko iyo atashye atangira kumbwira ibyo umwarimu yamwigishije, yavuye hano atazi kuvuga none ubu arabizi. Mbega ni byiza cyane kuko hari byinshi yungutse mu bumenyi n’uburere, ku buryo atandukana n’umwana wirirwa mu rugo.”

Bitegetsimana Aston uhagarariye umuryango ADEPE mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ari nawo wubatse amarerero muri utu turere ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Guteza Imbere Uburenganzira bw’Abana, UNICEF, yavuze ko kuzana umwana muri aya marerero bituma bakuru neza kuko bitabwaho.

Ati “Ntabwo ari ubwa mbere twari tugiye kubaka ECD kuko tuzifite mu turere dutandukanye, UNICEF idusaba kuzana ECD hano Rusizi byatewe n’uko hari hagaragaye ikibazo cy’ababyeyi bazana abana mu isoko ugasanga ari gucuruza afite umwana mu ikarito, rimwe na rimwe ugasanga umuzunguzayi ataye umwana baje kumufata. Iyo umwana ari muto aba akeneye kwitabwaho kugira ngo areke kugwingira.”

Mu karere ka Rusizi habarurwa amarero 135, gusa ababyeyi bavuga ko akiri macye ugereranyije n’umubare w’abana bato bari mu midugudu igize aka Karere.

ECD ziri mu Karere ka Rusizi zatangiye gutanga umusaruro kuko zifasha abana kurerwa neza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)