Impaka ku mikorere y’abatangaza amakuru kuri YouTube -

webrwanda
0

Impaka n’akangononwa ka benshi katurutse ku kuba Youtube muri iki gihe yarabaye inzira y’amaramuko, kuko abashyiraho ibiganiro, bibinjiriza agatubutse. Uko gushaka amafaranga, kwagiye gutuma benshi batana, bagakora inkuru z’ibihuha zatumye hari n’ababifungirwa.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Amakuru nk’Umutungo Rusange Duhuriyeho’, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, hagarutswe ku bwisanzure bw’itangazamakuru, abarebwa nabwo, icyo bimaze kubugira ndetse n’uko bukoreshwa.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, abakurikiranira hafi itangazamakuru mu Rwanda bagarutse ku itangazamakuru rigezweho by’umwihariko mu gihe cy’ikoranabuhanga rikomeje kwihuta cyane.

Cyari cyatumiwemo Umunyamakuru akaba na Visi Perezida wa Komite y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, Ayanone Solange; Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Rushingabigwi Jean Bosco.

Mu bandi bari batumiwe harimo Tuyishime Christian ushinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA ndetse n’ Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana n’abandi banyamakuru bagiye bakigiramo uruhare.

Abantu bamwe bakomeje gushyira mu majwi imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu mirongo inyuzwaho amakuru ariko ukaba unifashishwa mu izina ry’itangazamakuru.

RURA ivuga ko kuba imbuga za YouTube zarabaye nyinshi kandi zikoreshwa mu buryo butandukanye burimo ubukurikiza amahame agenga itangazamakuru ndetse hakabamo n’abazikoresha bagamije kuyobya rubanda ari ikibazo gikomeye.

Tuyishimire ati “Ziriya zirakora kandi ni umuyoboro uhari ahantu hose atari no mu Rwanda gusa ariko nibaza ko kuba umuntu abyutse akaba afite ikintu akakita TV cyangwa Radio ntabwo bivuze ko kibarwa nka cya kinyamakuru gikora cyangwa gitangaza inkuru mu buryo bwa Kinyamwuga.”

Yakomeje agira ati “Kubera ko umuntu ashobora kwifata amajwi akayanyuza kuri WhatsApp mu kintu yise TV, icyo gihe ntabwo wavuga ko uwo muntu ari igitangazamakuru, rero ayo ni amahirwe ikoranabuhanga ryatanze ariko ntabwo umuntu azafata Channel ngo ayishyire kuri YouTube cyangwa ngo abe afite konti kuri Facebook, anyuzaho amavidewo ngo byitwe ko ari igitangazamakuru.”

Ku rundi ruhande ariko abakoresha izo YouTube iyo bagiye gutara amakuru mu baturage bagenda bababwira ko bakorera ‘Televiziyo’ zikorera kuri YouTube. Ibintu bitera urujijo abaturage.

Abakurikiranira itangazamakuru hafi bavuga ko kuba umuturage yabyuka mu gitondo akajya mu Mujyi kugura Camera na Micro akajya ku muhanda akabitunga abantu ababwira ko ari gutara amakuru ndetse n’ibyo baganiriye akabitangaza bitavuze ko uwo muntu ari umunyamakuru.

Ayanone avuga ko abantu ku giti cyabo bashobora guhanahana amakuru kuko n’itegeko Nshinga ribisobanura neza ariko abo bantu badakwiye gufatwa nk’abanyamakuru kuko udashobora kugenda ngo ugure itaburiye nuyambara uhite uba umuganga.

Ati “Ni gute umuturage ashobora kubyuka akavuga ngo njyewe ndi umunyamakuru? Ni nk’uko uyu munsi nambaye itaburiya ntavuga ngo ndi umuganga, ntabwo nabyuka ngo mvuge ngo nabaye umucamanza.”

“Icyo nshaka kuvuga ni uko Abanyarwanda cyangwa abandi bakurikirana izo YouTube cyangwa aho zijya gusaba amakuru, niba umuntu aje kubasaba amakuru bakabanza kumubaza niba afite n’ikarita y’itangazamakuru. Abaturage nibamenye ko umuntu wese ufite camera, uje kumukorera ubuvugizi atari umunyamakuru.”
Ayanone avuga ko kuba abakoresha izo mbuga za YouTube bashobora gukorera ubuvugizi cyangwa gutangaza inkuru zikagira ingaruka nziza ku bo bazikozeho, bitavuze ko abazikoze ari abanyamakuru ahubwo ari abaturage bagenzi babo.

Twizeyimana uyobora Paxpress we avuga ko abakorera kuri YouTube atari abanyamakuru kuko abenshi baba batanditswe mu mashyirahamwe agenga abanyamakuru cyangwa ngo babe bafite n’ibyangombwa bitangwa n’ibitangazamakuru byemewe mu Rwanda.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)