Cogebanque yinjiranye muri Tour du Rwanda 2021 poromosiyo nshya yise 'Tugendane' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu irushanwa ry'uyu mwaka Cogebanque ni yo muterankunga waryo mukuru, ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

Tour du Rwanda yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi izasozwa ku wa 9 Gicurasi 2021. Iri kuba mu bihe bidasanzwe aho Isi n'u Rwanda bihanganye n'icyorezo cya Coronavirus.

Ni ibihe byatumye hafatwa ingamba zidasanzwe zigamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hagabanywa ibikorwa bihuza abantu.

Mu kubishyira mu bikorwa, Cogebanque yatangije poromosiyo yise 'Tugendane' igamije kurushaho korohereza abakiliya ba banki kubona serivisi z'imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yabwiye IGIHE ko iyi poromosiyo ijyanye n'icyerekezo cya banki cyo gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Yagize ati 'Turi kubwira Abanyarwanda ko hari uburyo bwo kubona serivisi zose za banki bitabasabye kugendana ibifurumba by'amafaranga mu ntoki, bikaba byanabaviramo kuyibwa.''

Muri iyi poromosiyo, abakiliya bashya ba Cogebanque ndetse n'abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga.

Iyamuremye yakomeje ati 'Dufite agents bari gufasha abantu gufunguza konti, kandi na uyifunguye agahita ajya muri mobile banking. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abakiliya baba abasanzwe bakorana na banki n'abashya, gukoresha ikoranabuhanga.''

Umukiliya wa Cogebanque ushaka gukoresha ikoranabuhanga yifashisha Mobile banking akanda *505# kuri telefoni iyo ariyo yose; ashobora gushyira apulikasiyo ya CogemBank muri smartphone, kwiyandikisha muri Internet banking, gutunga amakarita ya Cogebanque mastercard (debit, credit na prepaid) amuhesha uburenganzira bwo kwishyura no guhaha mu Rwanda no ku Isi hose, cyangwa akifashisha Smart cash card.

Nubwo Poromosiyo ya 'Tugendane' yatangijwe muri Tour du Rwanda na nyuma yayo izakomeza.

Muri iki gihe cy'iminsi umunani ya Tour du Rwanda, abazakoresha konti yabo bifashishije ikoranabuhanga, abazizigamira, bazagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

Iyamuremye yakomeje ati 'Hazatangwa ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n'ibikoresho aho buri etape ya Tour du Rwanda isorezwa.''

'Nyuma ya Tour du Rwanda Cogebanque irateganya kuzasoza ubukangurambaha bw'amezi abiri. Tuzajya dutanga ibikoresho bitandukanye birimo moto, telefoni, televiziyo zigezweho n'ibindi.''

Yagaragaje ko muri Poromosiyo yiswe 'Tugendane', Abanyarwanda badakwiye kuyirebera mu bihembo gusa ahubwo bikwiye kureba no guha agaciro ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki nko kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo n'izindi.

Ati 'Twizera ko muri ibi bihe bidasanzwe, abakiliya bacu bagomba kumva ko nka banki dukora ibishoboka ngo tugendane mu rugendo barimo rutoroshye.''

'Tugendane' ni poromosiyo igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by'imari impamo. Bumwe mu buryo ushobora kugendana na Cogebanque ni ugukoresha imiyoboro yayo y'ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi n'ibicuruzwa, kohereza amafaranga n'ibindi.

Cogebanque kugeza ubu ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo y'iyi banki izwi nka 'Coge mBank'.

Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko muri poromosiyo ya "Tugendane", abakiliya bashya n'abasanzwe bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi za banki
Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi. Kuri etape ya mbere, hahembwe Mohd Zariff Muhammed ukinira Terengganu Cycling Team
Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry'amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda
Abakobwa b'uburanga baherekeje Cogebanque bari no mu bafasha mu gusobanura zimwe muri serivisi z'iyi banki
Cogebanque yinjiranye muri Tour du Rwanda 2021 poromosiyo nshya yise 'Tugendane'
Cogebanque ni umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda, iyi banki imaze imyaka 10 itera inkunga iri siganwa
Miss Popularity muri Miss Rwanda 2021, Kayirebwa Marie Paul mu baherekeje Cogebanque muri Tour du Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cogebanque-yinjiranye-muri-tour-du-rwanda-2021-poromosiyo-nshya-yise-tugendane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)