Uko Mastercard Foundation na Cornell SC Johnson bafashije amahoteli n'ubukerarugendo mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatumye benshi bafatira hafi amahirwe babonye yo guhugura abayobozi n'abakozi kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze nka bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

Imwe muri porogaramu z'amahugurwa zabafashije, ni gahunda ya 'Hanga Ahazaza' yatangijwe na Mastercard Foundation ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo kaminuza ya Cornell SC Johnson College of Business, ubusanzwe ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko intego nyamukuru y'aya mahugurwa ari gufasha urubyiruko rugera ku 30.000 kugira ubushobozi buhagije bwo gukora ibijyanye n'ubukerarugendo.

Yongeyeho ati 'Mu gihe intego ikiri imwe, turi gukorana n'abafatanyabikorwa bacu gutanga porogaramu zitandukanye yaba mu Isi ihanganye na Covid-19 cyangwa na nyuma yayo, twubaka ubushobozi mu bijyanye n'ubukerarugendo ndetse tunakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amahugurwa ku banyeshuri.'

Kuva mu 2018, imishinga irenga 100 imaze guhabwa amahugurwa muri iyi porogaramu ya 'Hanga Ahazaza' ndetse hafi abakozi 800 bayikuyemo umusaruro ugaragara.

Kumva neza akazi bakora byatumye bamwe bahindura imikorere

Abahawe aya mahugurwa bemeje ko amasomo bafashe cyane cyane ajyanye no kubahugura uko bakora akazi neza kinyamwuga yabakuye ku rwego rumwe akabashyira ku rundi.

Umuyobozi w'abakozi muri hoteli ya One and Only Resort ikorera muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Jeanne Kayitesi, wohereje mu mahugurwa abakozi 32 muri 200 yari afite, yavuze ukuntu hari umukozi (wari uri ku rwego rwa manager) mu bo yohereje wahinduye imikorere amaze guhabwa amahugurwa ku buryo byatumye azamurwa mu ntera.

Ati 'Aya masomo yaramuhinduye, nabonye impinduka zikomeye mu miyoborere ye kuva yatangira gukora.'

Shehzad Rajani, ushinzwe ibikorwa by'imari muri hoteli ya Radisson Blu Kigali, ni umwe mu bayobozi bahawe amasomo muri Cornell University Hanga Ahazaza mu gihe cya Covid-19. Yavuze ko nubwo yakoze igihe kinini mu bijyanye n'imari, hari ibishya yungukiye mu masomo yahawe.

Yongeyeho ati 'Ubu ndi gushyira mu bikorwa ibyo nize, nabaye umuyobozi wumva abakozi be. Mbabaza intego zabo, ibyo bitegura gukora n'icyo biteganya kugeraho mu gihe kiri imbere. Igihe cyose bumva banyegera tukaganira nkabatega amatwi.'

Umuyobozi w'abakozi muri Radisson Blu and Kigali Convention Center, Eric Semuzima , yavuze ko yabonye itandukaniro rya mbere y'uko abakozi bahabwa amahugurwa na nyuma yaho.

Ati 'Ubu abakozi basigaye batinyuka bakavuga, bagashyikirana n'abagenzuzi babo mu kugaragaza ibibazo no kubishakira ibisubizo. Bifitiye icyizere ku buryo batagikenera umuntu uberekera kuri buri kazi bahawe, ndetse muri gahunda zacu ziri imbere, tuzatanga amahirwe ku bakozi bajye kwiga aya masomo.'

Aline Rwubaka, ushinzwe ibikorwa muri Primate Safari itanga serivisi z'ubukerarugendo we yagize ati 'Umushinga wacu wateye imbere, iyi porogaramu yatwubuye amaso itwereka uko ibyo dukora (ubukerarugendo) bikorwa. Ubu ntega amatwi abo dukorana niyo naba mfite akazi kanshyira ku gitutu.'

Umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa muri Cornell Hanga Ahazaza, Henry Hakundwumukiza, byamuhaye amahirwe yo kuba umwe mu barimu batanga amasomo muri iyi porogaramu.

Umuyobozi w'iyi porogaramu, Kim Szpiro, yagize ati 'Hari ba Henry babiri, Henry wa mbere y'amahugurwa ya Cornell na Henry wa nyuma yayo. Yavutse bundi bushya. Ubu Henry ni umunyeshuri, ni umwalimu, ni umufashamyumvire, ni rwiyemezamirimo ndetse yatangije n'urubuga rwa YouTube rwitwa 'Gourmet School of Culinary Arts' aho atanga amasomo yo guteka.'

Yongeyeho ko Henry yatanze umusanzu mu gutegura integanyanyigisho za Leta z'isomo ry'ubutetsi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Haracyakenewe kongera ingufu mu bijyanye n'ubukerarugendo n'amahoteli mu Rwanda

Nubwo hari icyahindutse mu mitangire ya serivisi no mu mikorere ya bamwe mu bakozi ba hoteli n'abakora muri sosiyete z'ubukerarugendo, haracyakenewe kongerwamo izindi imbaraga cyane ko bikiri ibintu bishya mu Rwanda.

Mu by'ingenzi bikenewe harimo kumenya ururimi rw'Icyongereza neza, kumenya uko umukiliya aganirizwa, uburyo bwiza bwo gutanga serivisi, uko bateza imbere imishinga yabo ndetse no guhugurwa mu bijyanye no kwandika zimwe mu nyandiko zikoreshwa mu kazi zirimo gusubiza ubutumwa bw'abakiliya, ibibazo byabo, gutanga raporo n'ibindi.

Rwubaka yavuze ko mu Rwanda hakenewe kaminuza nyinshi zitanga impamyabushobozi z'icyiciro cya kabiri ndetse n'icya gatatu cya Kaminuza mu masomo y'ubukerarugendo n'amahoteli nka bimwe biteza imbere igihugu.

Gahunda ya Cornell Hanga Ahazaza ifite intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi no kumenya birushijeho akazi k'ubukerarugendo n'amahoteli uko gakorwa.

Kim Szpiro uhagarariye Cornell Hanga Ahazaza, yavuze ko iyi kaminuza igirana imikoranire ya hafi n'abandi bafatanyabikorwa ba Mastercard muri iyi gahunda hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo n'amahoteli.

Gahunda ya Hanga Ahazaza yatangijwe na Mastercard Foundation izakomeza gutanga amasomo kugeza mu 2023, kuko ni gahunda yagenewe imyaka itanu, ikarangira itanzweho miliyoni 50$.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku barangije amasomo muri Cornell University Hanga Ahazaza, muri Werurwe 2021, bwagaragaje ko 94% y'abahuguwe byabafashije mu kazi kabo, 28% bazamurwa mu ntera, 39% bongerewe umushahara, mu gihe abandi 14% batangiye business zabo ku giti cyabo.

Cornell University Hanga Ahazaza itanga amasomo ya Hospitality Management, Recognition of Achievement in Service Excellence ndetse na Specialization Certificate.

Ukeneye gufata amasomo ya Cornell Hanga Ahazaza, wakwiyandikisha unyuze ku rubuga www.ecornell.com/portal/hanga-ahazaza-apply/ cyangwa ukandikira umuyobozi wayo Kim A. Spziro kuri e-mail [email protected] cyangwa ugahamagara kuri 0786 406 120.

Binyuze muri gahunda ya 'Hanga Ahazaza' abakozi b'ibigo birenga 100 bamaze guhugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-mastercard-foundation-na-kaminuza-ya-cornell-sc-johnson-bafashije-amahoteli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)