Bwa mbere mu myaka itandatu AS Kigali yakuye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka itandatu ishize ntabwo AS Kigali irabona intsinzi n'imwe kuri iki kibuga cya Musanze. Mu ncamake, dore uko uyu mukino wagenze:

01' Musanze FC itangije umupira, Mussa Ally Sova ahereje Twizerimana Onesme ariko Benedata Janvier wambaye igitambaro cya kapiteni wa AS Kigali akuraho

03' Muhadjiri wa AS Kigali atereye ishoti ku ruhande rw'i bumoso ariko umupira unyura ku ruhande rw'izamu.

06' Goaaaaaal AS Kigali ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Tchabalala Hussein nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Musanze FC

08' Musanze FC ibonye Koruneri nyuma yo kuzamukana umupira neza kw'abakinnyi barimo Onesme na Sova ariko Bakame umupira awufata neza.

09' Goaaaaaaal Musanze FC yishyuye igitego ku ishoti rikomeye ritewe na Twizerimana Onesme Bakame ahindukira avana umupira mu rushundura.

11' Fiston wa AS Kigali arekuye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu WA Musanze Ntaribi Steven aratabara awukuramo.

14' AS Kigali yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Muhadjiri ariko umunyezamu Ntaribi Steven arawufata.

18' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati ariko banasatirana cyane, umukino urafunguye ku mpande zombi.

20' Niyonkuru Vivien wa Musanze ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Fiston

23' Tchabalala azamukanye umupira yihuta cyane asigarana n'umunyezamu Ntaribi, aratabara akuraho umupira

24' Twizerimana Onesme asigaranye n'umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame uhise umutanga umupira arawufata arawukomeza

29' Myugariro Niyonkuru Vivien wa Musanze yari atanze ikipe, ku ikosa akoze agahereza umupira Tchabalala wasigaranye n'umunyezamu Ntaribi, amurobye umupira uca gato ku ruhande rw'izamu

31' AS Kigali iranyuzamo nk'ikipe nkuru ikiharira umupira ndetse ikanasatira izamu ririnzwe na Ntaribi

34' AS Kigali ihushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ku mupira utewe na Aboubakar Lawal wari usigaranye na Ntaribi, ateye umupira awukuramo

37' Muhadjiri na Lawal bazamukanye umupira bahererekanya, ariko Muhadjiri akaraze umupira imbere y'izamu Ntaribi arawufata.

40' AS Kigali yatangiye kurusha Musanze gukina neza mu kibuga hagati

43' Musanze bazamukanye neza umupira ariko Bakame ababera ibamba umupira arawubatanga

45' Koruneri ya AS Kigali itewe na Muhadjiri ariko ubwugarizi bwa Musanze bukuraho umupira

45'+4' Umusifuzi yongeyeho iminota ine kugira ngo igice cya mbere kirangire

Igice cya mbere cy'umukino kirangiye amakipe anganya 1-1

46' Igice cya kabiri cy'umukino gitangijwe na AS Kigali, Tchabalala ahereje umupira Muhadjiri, ateye imbere ashakisha Lawal umupira uruhukira mu maboko ya Ntaribi

48' AS Kigali itangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rurangwa Mossi na Fiston bari bagerageje kwinjira mu rubuga rw'umunyezamu Ntaribi ariko umupira urabacika.

50' Bakame atabaye AS Kigali ku mupira w'umuterekano wari utewe na Niyonshuti Gad, bakame arasimbuka umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga

53' Emery Bayisenge ahushije igitego ku mupira w'umuterekano ateye ariko umunyezamu Ntaribi amubera ibamba umupira awukuramo, ariko usubira mu maguru y'abakinnyi ba AS Kigali

54' Nyandwi Sadam akoreye ikosa Muhadjiri umusifuzi atanga Coup Franc

55' Goaaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku mupira w'umuterekano

58' Koruneri ya Musanze itewe na Nyandwi Sadam ariko ntacyo itanze

59' AS Kigali ikoze impinduka, Fiston Nkinzingabo asohotse mu kibuga hinjira Biramahire Abeddy

61' Musanze FC iri kugerageza gushaka uko yishyura umwenda w'igitego, Irakan Samson ateye umupira n'umutwe ariko Bakame afata umupira neza

63' Tchabalala agerageje guterera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu

70' AS Kigali ikomeje gukina neza mu kibuga hagati ishaka igitego cya gatatu

71' Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali akoze impinduka bwa kabiri, rutahizamu Aboubakar Lawal hinjira Ndekwe Felix

72' Moussa Ally Sova agerageje guhindura umupira imbere y'izamu ariko Karera Hassan akuraho umupira

74' Karera Hassan ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye rutahizamu Onesme, ni Coup Franc ya Musanze

77' Myugariro wa AS Kigali Rurangwa Mossi wavunitse aryamye mu kibuga umukino ubaye uhagaze

80' Musanze FC bose bazamutse barashaka igitego cyo kwishyura

83' Goaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Tchabalala ku makosa y'ubwugarizi bwa Musanze

84' AS Kigali ikomeje kotsa igitutu izamu rya Musanze ishaka igitego cya kane

88' Musanze FC iri gukina ishakisha uko yagabanya umwenda w'ibitego yatsinzwe, ibonye Coup Franc

89' Goaaaaaal Musanze FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Lukaku kuri Coup Franc nziza itewe na Sadam Nyandwi

90' Goaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku makossa na none y'ubwugarizi bwa Musanze

Umukino waberaga ku kibuga Ubworoherane ukaba urangiye AS Kigali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'ibitego 4-2 bya Musanze FC yari ku kibuga cyayo.

Bwa mbere mu myaka itandatu AS Kigali yakuye amanota atatu kuri Stade Ubworoherane

Musanze FC yatsindiwe mu ruga umukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 'Primus National League 2021'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105236/live-musanze-fc-00-as-kigali-kuri-stade-ubworoherane-105236.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)