Ku Mupaka wa Nemba hujujwe ubwiherero n’ubukarabiro bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw -

webrwanda
0

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe, by’umwihariko mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitangirwa ku Mupaka wa Nemba no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu batuzirikana mu bihe bitandukanye. Kubera ko ibikorwa remezo mu rwego rw’isuku kuri uyu mupaka bitari bihagije, twahisemo kwegera umufatanyabikorwa wacu, WaterAid Rwanda. Bizafasha abakoresha uyu mupaka gukomeza kugira umuco w’isuku, no kwirinda Covid-19.”

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe ibikorwa bibyara Inyungu mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Havugimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byatashywe none ari ingirakamaro.

Yavuze ko kandi hari ubwiherero n’ubukarabiro bizubakwa ku ruhande rw’u Burundi.

Ati “Turakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ku buryo mu minsi iri imbere hazubakwa ibikorwa nk’ibi ku ruhande rw’u Burundi. Mu rwego rwo korohereza abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka kandi turateganya kubaka ubukarabiro hafi y’aho babanza guhagarara mu gihe bageze hano ku mupaka.”

Umuyobozi w’Umupaka wa Nemba, Nyaminani Alphonse, yavuze ko kuba ubwiherero n’ubukarabiro byari bike kuri uyu mupaka byagiraga ingaruka mbi kuri serivisi batanga.

Ati “Ku nshuro ya mbere twakira impunzi zivuye i Burundi, twahuye n’ikibazo cy’ubukarabiro n’ubwiherero bidahagije. Twizeye neza ko uwaciye hano icyo gihe, arebye uko hameze yakwishima cyane. Ibi bikorwa biramutse byangiritse tureba, cyaba ari ikimwaro kuri twe. Tuzabifata neza, kandi ubushobozi bwo kubibungabunga turabufite.”

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima butandukanye bw’abanyagihugu, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri risange bihanganye n’icyorezo Covid-19.

Yavuze ko mu nguni zose z’ubuzima nk’ubukungu, uburezi, n’izindi zitandukanye hakenerwa isuku idasigana no gukenera amazi meza.

Yasezeranyije umusanzu uhoraho uzatangwa n’umuryango WaterAid ahagarariye, mu bikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza, isuku n’isukura.

Ubwiherero n’ubukarabiro byubatswe ku Mupaka wa Nemba, byatwaye miliyoni 25 Frw. Mu bihe bisanzwe uyu mupaka wakira urujya n’uruza rw’abantu babarirwa hagati ya 300 na 500, ariko ubu imibare yariyongereye, kuko buri wa Gatatu hanyura impunzi z’Abarundi basubira mu gihugu cyabo baturutse mu Rwanda.

Ku Mupaka wa Nemba hatashywe ubwiherero n'ubukarabiro bizifashishwa n'abawukoresha
Ubwiherero bwatashywe buzakoreshwa n'abantu bo mu byiciro bitandukanye
Olutayo Bankole Bolawole uhagarariye WaterAid muri EAC na Ethiopia ari mu batashye ubwiherero n'ubukarabiro bwubatswe ku Mupaka wa Nemba
Ubwiherero bwatashye ku Mupaka wa Nemba burimo n'ubukarabiro
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n'ubukarabiro byari bikenewe
Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)