Abanyamuryango ba Rotary International bibutse abazize Jenoside, basaba urubyiruko kwima amatwi abayipfobya -

webrwanda
0

Rotary International mu Rwanda igizwe n’amatsinda anyuranye kandi mu byiciro bitandukanye aho nko mu cyiciro cy’abakuze harimo amatsinda 6, ariyo Rotary club Kigali Doyen, Rotary club Mont Jali, Rotary club Kigali Virunga, Rotary club Kigali Gasabo, Rotary club Musanze Murera na Rotary club Butare.

Hari kandi amatsinda yashingiwe mu banyeshuri biga muri kaminuza azwi nka Rotaract 4, ariyo Rotaract club SFB, Rotaract club KIE, Rotaract club ALU na Rotaract club Kigali City.

Buri tsinda muri aya ryari rihagarariwe muri ibi bikorwa byo kwibuka basanzwe bakora buri mwaka cyane ko biri no muri zimwe mu nkingi z’umuryango Rotary International.

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary mu Karere ka 9150 kagizwe n’ibihugu 10, akaba amuhagarariye mu Rwanda, Rugera Jeanette yavuze ko kwibuka bibafasha gukomeza kuzirikana amateka y’ibyabaye ndetse no kurushaho kwigisha urubyiruko.

Yagize ati “Aba ari umwanya wo kongera kwibuka ibyabaye, tukazana n’urubyiruko ngo bamenye amateka y’u Rwanda, bamenye amateka ya Jenoside. Kandi dukomeze dukangurire Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kurwanya jenoside no kurwanya abayipfobya, urubyiruko rukima amatwi abashaka kurushora mu bikorwa nk’ibyo.”

Yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko, Rotary ijya itegura ibiganiro hagatumirwa abantu bazobereye mu mateka no kwigisha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko bakunze gutanga ubufasha ku banyeshuri barangije kaminuza bakajya kwiga ibijyanye n’uburyo bwo kubabungabunga amahoro no gukemura amakimbira mu kububakira ubushobozi.

Rugera yasabye urubyiruko gusigasira umuco w’amahoro, kurangwa no gukorera hamwe, kwirinda amacakubiri kandi bakamenya amateka kugira ngo batayobywa.

Umwe mu bagize uyu muryango akaba na Musenyeri ’Bishop’ mu idini rya Christian Light Church, Gapira Jean Faustin, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba maso rugashungura ibyo rwumva mu rwego rwo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Mpereye ku murimo nkora w’ivugabutumwa, duhura n’urubyiruko rwinshi, bityo inama tubahereza usanga ari uko bagomba kubana, bakabana amahoro, bakabana neza kandi bagashyira hamwe cyane ko n’ibyabaye akenshi byagaragaye ko urubyiruko rwagiye rubigiramo uruhare. Ikindi bakubaha ababyeyi babo ariko bakima amatwi ababoshya ndetse bagaharanira kwiteza imbere kuko iyo bakennye bituma bagira imitekerereze itari myiza.”

Perezida w’itsinda ry’urubyiruko rya Rotaract Club SFB Kigali, Murungi Mariam, yavuze ko nabo nk’urubyiruko bibonamo imbaraga zo guhangana nabo bashaka kugoreka amateka nkana kandi ko ibikorwa nk’ibyo byo kwibuka bituma barushaho kunguka ubumenyi bwisumbuyeho ku mateka.

Ati “Nk’urubyiruko twaje muri ibi bihe byo kwibuka dusubira inyuma tukamenya y’uko guhesha igihugu cyacu ibyo bacyambuye, aribyo urukundo no gufashanya, aho kugira ngo tube nk’abakoze Jenoside ahubwo duteze imbere u Rwanda."

Murungi yasabye urubyiruko rugenzi rwe kutareka abagoreka amateka y’u Rwanda ahubwo bakinjira muri urwo rugamba rwo guhangana nabo bavuga ukuri badategwa kandi bitabateye ipfunwe.

Ubusanzwe Umuryango Rotary International umaze imyaka 116, ugizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 1.2 mu bihugu 200 ukoreramo usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye mu ngeri zose, haba mu buzima, uburezi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abanyamuryango ba Rotary International bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Murungi Mariam yasabye bagenzi be guhagurukira rimwe bakarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)