Abantu 12 biyitaga aba ‘men’ bafashwe bambura abaturage bifashishije telefone -

webrwanda
0

Ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 na 28 rwiyitaga aba ‘Men’, bamwe muri bo bemera icyo cyaha bakagaragaza uko babikoze ariko bagasaba imbabazi ko baramutse barekuwe batazongera kubikora.

Umwe yagize ati “Hashize amezi ane mbigiyemo, noherereza umuntu message y’umwuka (ubutumwa) bw’uko abonye amafaranga ubundi nkamubwira ngo yayobye nkamusaba kuyansubiza. Hari uyaguha hari n’uyakwima.”

Undi na we yunzemo ati “Njyewe narabikoze mbwira umuntu ko nibeshye mwoherereza amafaranga ibihumbi 14Frw maze mubwira kuyansubiza maze arayampa tuyagabana na bagenzi banjye. Narabikoze ariko ubu ndi kubitekerezaho ndamutse mbabariwe sinazongera kubikora.”

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko aba bafashwe bafitanye isano n’abandi bigeze gukora ibi byaha.

Ati “Muri aba bantu bafashwe harimo abafitanye isano bakaba barimo abafite ababyeyi babo n’abavandimwe babo bafunzwe bazira icyaha nk’iki cy’ubwambuzi bushakana. Abenshi muri bo bari aba-agents b’amasosiyete y’itumanaho, bafite ubumenyi bwo gushuka abantu bakoresheje za kode babikuza cyangwa bakohereza amafaranga.”

Dr Murangira B.Thierry yasabye abanyarwanda kurwanya ibi byaha batanga amakuru y’aho biri kubera, yemeza ko by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Nkungu, Gashonga na Nyakarenzo bakwiye guhaguruka bakarwanya aba bayita aba-men babashyiraho isura mbi.

Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka icumi naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kibahamye bafungwa imyaka itari munsi y’ibiri ariko itarengeje imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abafashwe baturuka mu Mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo
Bimwe mu bikoresho bifashisha mu bikorwa byo kwiba abantu bafatanywe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)