Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha byose by'abareganwa na Rusesabagina- Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bose Ubushinjacyaha bubarega uruhare mu gushyigikira no gukorana n'imitwe y'iterabwoba hagamijwe guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, Umutwe w'Ingabo utemewe wa FLN ushamikiye kuri MRCD wagabye ibitero ku butaka bw'u Rwanda byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, imitungo irasahurwa, indi iratwikwa.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura imiterere y'ibyaha abaregwa bashinjwa n'ibimenyetso bushingiraho buhamya ko babikoze. Bwagaragaje imiterere y'ibyaha biregwa abagera kuri 12 biganjemo abari basirikare mu mitwe y'iterabwoba ya FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

Mu basirikare bakuru bari muri iyi dosiye harimo Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred, wigeze no gushyirwa ku rutonde rw'abashakishwa n'Akanama k'Umutekano ka Loni, anashyirwa ku rutonde rw'abahigwaga na Polisi Mpuzamahanga, Interpol.

Banarimo na Ndagijimana Jean Chrétien wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant. Uyu ni umuhungu wa Gen Irategeka Wilson washinze CNRD Ubwiyunge nyuma yo kwiyomora kuri FDLR-FOCA agahuza imbaraga n'andi mashyaka arimo PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte 'Sankara', ari naho havukiye MRCD nk'ishyaka rifite umutwe w'ingabo wa FLN urishamikiyeho.

Mu basivili bari muri iyi dosiye harimo umugore umwe witwa Mukandutiye Angelina, uyu ashinjwa uruhare mu gushishikariza no kwinjiza abakobwa mu gisirikare cya FLN.

Nyuma yo kumva ibyo abaregwa bose bashinjwa, biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza biregura kuri ibyo byaha niba babyemera cyangwa batabyemera.

Mu iburanisha ryo ku wa Kane, urubanza ruzatangira urukiko rwumva ukwiregura kwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN, asimbuye Nsabimana Callixte 'Sankara' wari umaze gutabwa muri yombi.

Nsengimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w'iterabwoba. Abunganizi ba Nsengimana Herman ni Kabera Johnston na Rugero Jean.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukabera mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

14:55: Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka, rusoje iburanisha rya none. Urubanza ruzakomeza ku wa 29 Mata 2021, Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w'Umutwe wa FLN atangira kwiregura.

14:50: Ubushinjacyaha bwasoje kwereka urukiko ibigize ibyaha n'ibimenyetso byabyo ku bantu 21 bose baregwa muri dosiye imwe na Paul Rusesabagina.

14:43: Nsabimana yahawe Pistolet, amasasu 11 na grenade umwe byose byinjijwe mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Ni we wambukije ibintu biturika no kubihisha ndetse anabijyana mu bitero bya Kamembe na Nyakarenzo.

Uwamahoro Theodette yemeje ko umugabo we Nsabimana Motard hari ibikoresho biturika yashyize mu giti, ajya no kubyerekana.

Umushinjacyaha Habarurema avuga ko ibyo Nsabimana Motard yakoze byari ku bushake bwe, nta wabimuhatiye.

14:37: Icyaha cya nyuma kiregwa Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni icyo gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Nsabimana yatunze intwaro, grenade, amasasu n'imbunda kandi akaba yaragize uruhare mu kubyambutsa.

14:30: Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we watwaye Byukusenge Jean Claude kuri moto ku wa 19 Ukwakira 2019, ubwo bajyaga gutera grenade yakomerekeje abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Byukusenge yayiteye ku modoka y'ivatiri yari iparitse imbere y'akabari ka Stella gaherereye hafi y'umusigiti wo ku Rya Gatatu i Kamembe; yamennye ikirahuri cy'imbere. Icyo gihe yahise afatwa.

Iyi grenade yakomerekeje abantu batandukanye ndetse mu buhamya bwa bamwe ndetse n'inyandiko zo kwa muganga zashimangiye ko bagizweho ingaruka.

Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko afite ubumuga buhoraho yasigiwe n'utuvungukira twayo.

Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n'igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

14:20: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsabimana Jean Damascène alias Motard ari ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

Nsabimana yagize uruhare mu bitero bibiri birimo icya grenade yatewe mu Mujyi wa Kamembe igakomeretsa abantu n'icyo mu Karangiro ahatwikiwe imodoka, ndetse akaba yaranagize uruhare mu

Yemeye ko yambukije imbunda eshatu zo mu bwoko bwa AK-47, Pistolet, amasasu na grenade, akanatwara uwateye grenade i Kamembe hagamijwe kwica abantu, ariko ku bw'amahirwe ntibapfa.

Nsabimana kandi avuga ko bagabye igitero mu Nyakarenzo bashaka kugaragaza ko FLN ihari.

14:20: Mu nyandikomvugo ya Ntibiramira Innocent yemeje ko yari kumwe na Nsabimana Motard [wari ufite imbunda nubwo atari azi kurasa]. Yasobanuye ko bahagaritse imodoka ikanga guhagarara ariko bakayirasaho. Ako kanya bahise baraswaho n'ingabo z'u Rwanda zari hafi aho bariruka.

14:13: Nsabimana yemeye ko yambukije imbunda eshatu na grenade. Yavuze ko Byukusenge Claude ajya gutera grenade ku Rya Gatatu mu Mujyi wa Kamembe, yavuze ko ari we wamutwaye kuri moto ndetse yamara kuyitera akamusubiza iwe.

Yasobanuye ko mu gitero cyagabwe ku Cyapa, mu Murenge wa Nyakarenzo ku ikamyo, cyagabye ahagana saa Tatu z'ijoro.

Nsabimana na Matakamba bagiye kureba aho abasirikare bacungira umutekano, basanga ntibahari. Icyo ihe bahamagaye, Byukusenge Claude na Gisiga bafite imbunda eshatu za AK-47 na grenade ikoze mu giti.

Haje gutambuka imodoka y'ikamyo, bayirasaho, banayitera grenade bahita bataha.

-  Nsabimana yinjiye mu mutwe w'iterabwoba ashaka amafaranga yo kwishyura ideni rya koperative

14:03: Nsabimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yavuze ko yabaye muri MRCD/FLN, umutwe yabwiwe ko ugamije gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda.

Yagiye mu mutwe ashaka kwishyura ibihumbi 150 Frw yari yagurijwe mu ishyirahamwe Twizerane ndetse bitewe no kubura inyishyu yari agiye no guterezwa cyamunara.

Matakamba Jean Berchmans [uregwa muri dosiye, akaba ari na we wahishaga intwaro zambukijwe zivanwa i Bukavu] ngo yamwemereye ko yamuha amadolari 100 akishyura ishyirahamwe, ariko na we akemera kujya mu mutwe wa FLN.

14:03: Nsabimana Jean Damascène ashinjwa kuba mu Mutwe w'iterabwoba kubera uruhare rwe mu gutunda no kubika intwaro n'ibikoresho byifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi. Mu bihe bitandukanye, uyu mugabo watwaraga moto, yajyanaga n'abagiye gukora ibikorwa by'iterabwoba mu bitero byagabwe muri Gicurasi na Ukwakira 2019.

13:58: Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we wa nyuma mu bantu 21 bakurikiranywe muri iyi dosiye.

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre avuga ko Nsabimana akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kuba mu Mutwe w'Iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba n'icyo gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

13:55: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine avuga ko usibye kuba mu Mutwe w'Iterabwoba, Mukandutiye Angelina yanagize uruhare mu bikorwa byawo byo kwinjiza abakobwa mu gisirikare.

13:50: Dushimimana Claudine yavuze ko hari abakobwa benshi barimo n'abafite imyaka iri munsi y'iy'ubukure bashishikarijwe kwinjira mu gisirikare cya FLN.

Asifiwe Marie Claire uri mu binjijwe na Mukandutiye Angelina muri FLN yavuze ko ari uyu mugore yajyaga kubandika mu rugo hanyuma bakabajyana ahantu, bagahita babinjiza mu gisirikare.

Mu buhamya yatangiye mu Bugenzacyaha, Nyirahabimana Donatille na we yavuze ko yinjijwe muri FLN bigizwemo uruhare na Angelina.

Ati 'Maze guca ubwenge natangiye ishuri i Masisi. Maze gutsinda nize icyumweru kimwe gusa, umubyeyi witwa Angelina ambwira kujya mu gisirikare, hari mu 2018.''

Mukandutiye uregwa muri iyi dosiye yanakatiwe na Gacaca

Mukandutiye Angelina wahoze ari Umugenzuzi w'Uburezi [Inspectrice] muri Nyarugenge ni we mugore rukumbi uri muri dosiye y'abareganwa na Paul Rusesabagina.

Uyu mukecuru yatahutse ku wa 21 Ukuboza 2019 ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n'abarwanyi bo mu Mutwe w'iterabwoba wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda.

Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y'agateganyo y'impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

Mukandutiye afite igifungo cya burundu yakatiwe n'inkiko Gacaca kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukandutiye yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n'Interahamwe mu bice bitandukanye bya Kigali.

Yari inspectrice mu yahoze ari Komini Nyarugenge, yakoze Jenoside ku Muhima mu bwicanyi bwakorewe Saint Paul, Saint Famille ariko no ku mitwe itoza Interahamwe yari umwe mu bayobozi ba MRND muri Komini ariko by'umwihariko mu Murenge wa Muhima.

Mukandutiye ushinjwa kwica Abatutsi muri Nyarugenge bivugwa ko avuka mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, akaba yari umugore wa Sahunkuye Jean ufitanye isano na Habyarimana Juvénal wari Perezida w'u Rwanda.

Yagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Nyarugenge nyuma yo guhabwa imyitozo ikomeye n'Interahamwe, akayobora ibitero ahantu hatandukanye nyuma akaza guhungira muri RDC n'umugabo n'izindi Nterahamwe Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zikimara gufata igihugu.

Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21. Aregwa icyaha cyo kuba mu Mutwe w'Iterabwoba

-  Mukandutiye yemeye ko yakuze akunda igisirikare

Mu mabazwa atandukanye, Mukandutiye Angelina yemeye ko ari we wari ushinzwe gukangurira abakobwa kwinjira mu gisirikare.

Yagize ati 'Nakuze nkunda igisirikare kandi kuko icyo gihe bitashobokaga, nashishikarije umukobwa wanjye na we ntibyakunda, byatumye nshishikariza abakobwa kwinjira mu gisirikare cya FLN.''

13:39: Mukandutiye yari Commissariat [urwego yagereranyije na Minisiteri ishinzwe Iterambere ry'Umwari n'Umutegarugori] muri MRCD/FLN. Nizeyimana Marc uregwa muri iyi dosiye na we yemeje ko uyu mugore yari umwe mu bayobozi bashinzwe iterambere ry'umugore.

13:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye Angelina ashinjwa icyaha kimwe cyo kuba mu Mutwe w'Iterabwoba.

Mukandutiye ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba bya MRCD/FLN.

13:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Mukandutiye Angelina ashinjwa icyaha kimwe cyo kuba mu Mutwe w'Iterabwoba.

Mukandutiye ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba bya MRCD/FLN.

13:32: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko icyaha cya kabiri Ndagijimana Jean Chrétien aregwa ari ukuba mu Mutwe w'Iterabwoba. Yabaye muri FLN, umutwe wari ushamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD.

Habimana yavuze ko ibyo byose yabikoze abishaka, anasaba urukiko kuzemeza ko icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba yagikoze.

13:26: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yatangiye asobanura ibyaha biregwa Ndagijimana Jean Chrétien, uyu ni umwana wa Gen Irategeka Wilson alias Lumbago. Aregwa ibyaha bibiri birimo icyo kwinjira mu Mutwe w'Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w'Iterabwoba.

Yabaye mu mutwe wa FLN kuva mu 2016 kugeza afashwe n'ingabo za FARDC ku wa 13 Gashyantare 2019.

Mu 2016 ubwo yasozaga amashuri yisumbuye yahise ajya kwihugura mu gisirikare. Bagiye kwimenyereza umwuga aza guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu ngabo za FLN.

13:22: Hakizimana Théogène anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry'Umutwe utemewe. Ubushinjacyaha buvuga ko yanyuranyije n'itegeko ku bushake bwe akemera kuba mu mashyirahamwe y'iterabwoba na FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

13:20: Hakizimana yageze mu Burasirazuba bwa Congo mu 2003, yari afite ipeti rya Sergeant, akaba yarakoraga akazi ko mu biro. Mu 2016 ni bwo yagiye muri CNRD ndetse nyuma yo guhugurwa abona ipeti rya Sous Lieutenant, ari naryo yafashwe afite.

13:15: Hakizimana Théogène wahoze muri FLN na we akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu Mutwe w'Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w'Iterabwoba.

Tariki ya 29 Gicurasi 2018 ni bwo Hakizimana yafashwe n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC. Yabaye muri FDLR-FOCA kuva ishinzwe kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo ibice bibiri, akajyana n'igice cya CNRD.

13:13: Kwitonda André anashinjwa ko kuba mu Mutwe w'Iterabwoba. Ubushinjacyaha buvuga ko yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN kandi ikaba ifatwa nk'imitwe y'iterabwoba. Mu mabazwa ye yemeye ko yabaye muri iyo mitwe y'iterabwoba.

13:10: Kwitonda André yabaye muri FDLR hagati ya 1998 na 2016, ubwo yinjiraga muri CNRD. Yabaye muri iyi mitwe yombi nk'umurwanyi.

Ku cyaha cyo kwinjira mu Mutwe w'Ingabo utemewe, Ubushinjacyaha buvuga ko yagikoze ku bushake kandi nta muntu wabimuhatiye.

13:05: Iburanisha rirasubukuwe. Umushinjacyaha yakomeje asobanura ibyaha biregwa Kwitonda André wabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN. Yafashwe ku wa 8 Ukuboza 2019.

12:01: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba nyuma y'akaruhuko.

11:52: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo Nshimiyimana Emmanuel yakoze bishimangira ko yabaye mu Mutwe w'iterabwoba, anasaba urukiko ko rwamuhamya icyo cyaha.

11:48: Ku cyaha cya kabiri cyo kuba mu Mutwe w'Iterabwoba, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Nshimiyimana Emmanuel hari ibikorwa yakoze bishimangira ko yabaye mu mitwe y'iterabwoba ya FDLR-FOCA na CNRD, yaje kwihuza n'indi mitwe iba MRCD/FLN.

Nshimiyimana yagize uruhare muri iyi mitwe nk'aho yabaye umuyobozi mu gisirikare cya MRCD/FLN.

11:36: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ko uburyo Nshimiyimana Emmanuel yinjiye muri FDLR, akajya kwiga ariko ataha mu birindiro [position] zayo, byerekana ko muri iyo myaka irindwi yabaye muri ibyo bintu ku ngufu.

Ati 'Uburyo yagiye atera imbere byerekana ko yari afite ubushake n'ubushobozi kugeza ashinzwe imirimo idasanzwe irimo no gukurira ingabo zitabara aho rukomeye.''

11:31: Nshimiyimana Emmanuel mu bihe bitandukanye yavuze ko yinjijwe muri FDLR-FOCA na CNRD ku ngufu ndetse agatinya gutoroka kuko uwabigeragezaga yicwaga. Yafashwe mu 2019, afatiwe muri Kivu y'Amajyaruguru.

11:24: Ubwo yabazwaga mu Bushinjacyaha, Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko yemera ko yabaye mu mutwe witwaje intwaro bitemewe n'amategeko.

Yavuze ko yabaye muri FDLR ariko akaba atarakoragamo imirimo ya gisirikare kuko yari yaremerewe kwiga amashuri ye yisumbuye. Akigera muri FLN, yahawe inshingano zitandukanye nka Commander muri Secteur ya Kabiri ndetse anayobora Unite yari ishinzwe kuyobora abayobozi.

Abo bayobozi barimo Gen Irategeka Wilson washinze CNRD.

11:21: Nshimiyimana Emmanuel yagiye kwiga muri Congo ahageze ahita yinjira muri FDLR mu 2012, ahita ahabwa amahugurwa ya gisirikare. Icyo gihe yarigaga anahasoreza amashuri yisumbuye.

Yavuze ko muri icyo gihe barwaniye mu bice bitandukanye kugeza mu 2016 ubwo FDLR-FOCA yarimo yitandukanyaga na CNRD, akaba ari nayo bajyana kuko yiyumvagamo umurongo wayo.

Muri Nzeri 2017 kugera muri Werurwe 2018, yagiye kwiga muri ESM, asohoka afite ipeti rya Sous Lieutenant, ari naryo yafashwe afite.

11:16: Nshimiyimana Emmanuel yafatiwe muri Rutare, icyo gihe bahungiye mu Ishyamba rya Gahuzi. Yari mu gice cyari inyuma, agenda atega ibice ingabo za Congo. Igice cyari imbere cyarushijwe imbaraga, ingabo zicibwamo ibice ku buryo byasabye ko basubira inyuma.

Yavuze ko we n'abasirikare be bari ku burinzi, aho ishyamba ritangirira, babaguyeho aza kugwa mu gihuru, ahita afatwa arafungwa mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Yari afite abasirikare 47, uwayitegekaga Appolinaire yahawe misiyo yo kuyobora ibitero muri Nyungwe, Nshimiyimana yahawe kumusimbura asigarana abandi 20, bari bashinzwe kurinda abayobozi bakuru no gukora opération zikomeye.

11:12: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yakomeje avuga ibimenyetso by'ibyaha biregwa Nshimiyimana Emmanuel ushinjwa ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu Mutwe w'Ingabo utemewe no kuba mu Mutwe w'Iterabwoba.

11:09: Umushinjacyaha Muhima Antoine yabajije abashinjacyaha impamvu ku cyaha cyo kuba mu Mutwe w'Iterabwoba, bavuga ko bitagombera ko umuntu aba abizi.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko kuba abarimo Lt Col Niyirora Marcel yarahawe inshingano zitandukanye, yari azi neza ko azi ko ari mu mutwe w'iterabwoba.

11:03: Iburanisha ryasubukuwe, Ubushinjacyaha bugiye gukomeza gusobanura imiterere y'ibyaha biregwa abahoze ari abarwanyi ba MRCD/FLN n'abo muri FDLR/FOCA.

10:39: Iburanisha ribaye risubitswe mu kanya k'iminota 15, rirasubukurwa mu kanya.

Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w'Inteko Iburanisha
Nsengimana Herman ni we wasimbuye Nsabimana Callixte 'Sankara' ku buvugizi bwa MRCD/FLN
Nsabimana Callixte 'Sankara' yashinjwe ibyaha 17 ndetse yaburanye byose abyemera

10:36: Itegeko riteganya ko umuntu uba, ugira uruhare cyangwa wongerera ubushobozi umutwe w'iterabwoba aba akoze icyaha.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Lt Col Niyirora ashinjwa kuba mu mutwe w'iterabwoba kuko itegeko ritagena niba uwujyamo agomba kuba abizi.

Dushimimana yavuze ati 'Ubwo bumenyi ntibwasabwe mu bigomba kuba byuzuye ngo umuntu akurikiranweho icyaha.''

10:32: Lt Col Niyirora Marcel yafashwe muri Nyakanga 2019, nyuma y'igihe akorana n'imitwe y'iterabwoba yombi. Yavuze ko yahagaritse kuba muri MRCD muri Mutarama 2019.

Mu ibazwa rye yemeye kuba muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN ariko akavuga ko atemera ko yabaye mu mutwe w'iterabwoba.

Ati 'Iyo nza kuba nzi ko ari umutwe w'iterabwoba, nari kubyemera.''

10:28: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya kabiri Lt Col Niyirora akurikiranyweho ari ukuba mu mutwe w'iterabwoba.

Yavuze ko Ubushinjacyaha busanga Niyirora yaragize uruhare mu bikorwa by'imitwe y'iterabwoba ya FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

10:23: Umushinjacyaha Dushimimana yabwiye urukiko ko Lt Col mu mabazwa atandukanye yemeye ko yabaye mu Mutwe w'Ingabo zitemewe ariko ahakana ko yabaye mu Mutwe w'Iterabwoba.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

10:19: Lt Col Niyirora yabaye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] mbere yo kwinjira muri FDLR. Ku wa 1 Gicurasi 2002, ALIR yahindutse FDLR, mu gihe FOCA (Force Combattante Abacunguzi) yari umutwe wa gisirikare uyishamikiyeho.

Ubwo yafatwaga yavuze ko yari yarahagaritse kuba mu mitwe y'iterabwoba, avuga ko yari mu nzira zo gutaha ndetse ko yabaye muri FDLR avuga ko atari azi ko ari umutwe w'iterabwoba.

10:13: Abazwa mu Bugenzacyaha mu 2018, Niyirora wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel yavuze ko kuva mu 1999 kugeza mu 2002, yari umuyobozi muri FDLR-FOCA. Yasobanuye ko yahawe imyanya itandukanye muri uwo mutwe, aho yari afite ipeti rya Major.

Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD; yafatiwe muri Kivu y'Amajyaruguru, aho avuga ko yari ashinzwe Protocole n'ibijyanye n'Itangazamakuru n'Itumanaho muri CNRD.

10:11: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wasobanuye ibyaha biregwa undi muburanyi witwa Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas, ushinjwa ibyaha bibiri.

Niyirora ashinja kuba muri FDLR-FOCA, kuva yashingwa mu 2000 kugeza mu 2016 ubwo yacikagamo kabiri. Kimwe kigasigara muri FDLR, ikindi kikajya muri CNRD, yaje kuvamo MRCD.

09:59: Iyamuremye ashinjwa kuba mu Mutwe w'Iterabwoba. Yabaye muri FDLR-FOCA na MRCD/FLN.

Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ibimenyetso byerekana ko Iyamuremye yabaye mu mitwe y'iterabwoba bishingira ku nyandiko mvugo yakoreye mu Bushinjacyaha.

Yavuze ko yinjiye muri FDLR-FOCA mu 2000, ayivamo mu 2016 ajya muri CNRD, aho yavuye mu 2019 ubwo yafatwaga.

Habarurema avuga ko 'kuba mu mutwe w'iterabwoba nk'umunyamuryango, ibyo bigize icyaha kuko yanyuranyije n'amategeko ubwo yemeraga kuba mu mutwe w'iterabwoba.''

09:49: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre ni we wagaragaje imiterere y'ibyaha biregwa Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba birimo kwinjira mu Mutwe w'Ingabo utemewe.

Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Iyamuremye yemeye ko yafashe igice cy'ingabo yayoboraga gihuzwa n'ibindi mu kurema umutwe w'ingabo wa FLN. Mu ibazwa rye yavuze ko ingabo za CNRD, ubundi zari zifite izina rya FLN, ashimangira ko uyu mutwe wahozeho.

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

09:44: Munyaneza Anastase anashinjwa kuba mu Ishyirahamwe ry'Iterabwoba kubera ko na we yiyemerera ko yabaye muri FDLR-FOCA kuva yashingwa mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yatandukanaga.

09:40: Munyaneza Anastase ashinjwa kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA no mu wa CNRD, wari ugizwe n'igice cyitandukanyije na FDLR-FOCA ariko akaza gufatwa mu mpera za 2017, ingabo za CNRD zitarahabwa izina rya FLN.

09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje asobanura ibyaha bishinjwa Munyaneza Anastase alias Rukundo Job Kuramba.

Munyaneza yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry'iterabwoba.

Ni mwene Kanyandekwe Ladislas na Mukarubibi Belancille. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama ku wa 3 Gashyantare 1969.

-  Nsanzubukire yashyizwe ku rutonde rw'abo Loni yafatiye ibihano

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nsanzubukire Félicien wahoze muri FDLR FOCA nyuma y'uko uyu mutwe ushyizwe mu y'iterabwoba hagiye havuka indi mitwe, irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

Nsanzubukire Félicien ari ku rutonde rw'abafatiwe ibihano kubera ibyaha yakoze ari mu mitwe y'iterabwoba, rwasohotse ku wa 1 Mutarama 2012.

Kuri urwo rutonde herekanywe ko afite ipeti rya Lt Col ndetse akaba ari Commander wa Sous Secteur.

Ku rutonde rwa Interpol kandi Nsanzubukire yashyizwe mu bantu bashakishwa.

-  Amafoto y'ababuranyi ubwo bageraga mu cyumba cy'iburanisha

Sankara aganira n'umwe mu bunganira abo bareganwa muri uru rubanza
Me Nkundabarashi Moïse aganira n'umukiliya we Nsabimana Callixte 'Sankara' mbere y'uko iburanisha ritangira
Ruberwa Bonaventure ari mu itsinda ry'abashinjacyaha muri uru rubanza
Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we ukuriye itsinda ry'abashinjacyaha

09:27: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko icyaha cya kabiri kiregwa Nsanzubukire ari ukuba mu Ishyirahamwe ry'Iterabwoba.

09:26: Nsanzubukire yavuye muri FDLR-FOCA afite ipeti rya Colonel, ariko ageze muri CNRD ahabwa irya Gen Major.

09:23: Nsanzubukire yavuze ko yahawe imyanya itandukanye muri FDLR-FOCA irimo uw'Ubujyanama mu gutanga amahugurwa [Formation] n'ibindi.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, Nsanzubukire yasobanuye uko yemeye kuba mu Mutwe wa FDLR-FOCA, umutwe w'Ingabo utemewe.

09:19: Nsanzubukire yiyemereye ko yabaye mu Mutwe w'Ingabo utemewe wa FDLR-FOCA (Force Combattante Abacunguzi) mbere yo kuyivamo yinjira muri CNRD-Ubwiyunge yaje guhinduka FLN.

-  Nsanzubukire Félicien ni mwene Rwamanywa Leopold na Nyirarubi Leocadie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1966. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari. Yashakanye na Mukarwesa Joyce.

Nsanzubukire Félicien yunganiwe na Me Twajamahoro Herman. Aregwa kwinjira mu mutwe w'ingabo utemewe no kuba mu ishyirahamwe ry'iterabwoba.

09:16: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko nyuma yo kwerekana ibyaha byakozwe n'abari abasivili mu mitwe y'iterabwoba ya MRCD/FLN na FDLR-FOCA, hagiye gukurikiraho icyiciro cy'abahoze ari abasirikare. Yatangiriye kuri Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred.

09:01: Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ntabanganyimana ubwo yageraga mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo avuga ko ubwato yabwiwe kugura bwari ubwo gutwara 'matière'.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yasabye urukiko kuzahitamo gukoresha imvugo ye Ntabanganyimana yakoreye mu Bugenzacyaha.

08:56: Ntabanganyimana ashinjwa gushakira ubwato bwatwaye abarwanyi ba FLN bava mu gace ka Kalehe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga guhagararaho binjira mu Rwanda, aho bashyikiye mu Karere ka Nyamasheke.

Ntabanganyimana yamenyanye na Bugingo Justin wari ushinzwe FLN muri Bukavu, aza kumubwira ko akeneye ubwato bwo kugura, amuhuza n'Abashi bo ku Ijwi.

Yaje kumusaba ko yamufasha kubona ahantu baparika muri Kalehe, yagiye kureba aho hantu kuko yari asanzwe ahazi ariko ahahurira n'umuntu atamenye ariko aza kubona agarukanye n'abantu bitwaje intwaro baje kubwinjiramo.

Mu mabazwa ye yavuze ko yemera icyaha 'ko yahemutse, agafasha abo bantu gushaka inzira banyuzemo ariko nyuma ntatange amakuru.''

Ntabanganyimana yemera ko yatanze icyari ngombwa ngo aba barwanyi barengaga 100 babashe kwambuka, banakore ikigamije guhungabanya umutekano.

-  Ibyihariye kuri Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

Ni mwene Balinda Yohana na Nyirakamana Espèrance. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Gishyita mu 1965. Yashakanye na Murezi Rebecca bafitanye abana barindwi.

Balinda yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba.

08:49: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yatangiye gusobanura ibyaha bishinjwa Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata.

08:48: Nikuzwe Simeon ashinjwa ko mu bihe bitandukanye yifatanyije n'abarwanyi ba FLN ndetse akaba yarahishe grenade zifashishijwe mu kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi, byaje no gukomerekeramo abaturage b'inzirakarengane.

-  Shabani Emmanuel ni we wahamagaye murumuna we Nikuzwe Simeon wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien 'Paccy' amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

08:41: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko Nikuzwe ashinjwa kuba mu mutwe w'iterabwoba kuko yashishikarijwe kwinjira muri FLN kandi yari azi neza ko ikora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'igihugu.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

Ibyo wamenya kuri Nikuzwe Simeon

Nikuzwe ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse mu 1981. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

Atuye mu Mudugudu wa Gatamba, Akagari ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Nikuzwe yunganiwe na Me Ngamije Kirabo. Aregwa icyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba.

08:30: Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza imiterere y'icyaha kiregwa Nikuzwe Simeon, ushinjwa kuba mu mutwe w'iterabwoba.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumaze kwerekana imiterere y'ibyaha n'uburyo byakozwemo ku bantu icyenda barimo Paul Rusesabagina washinze MRCD, Nsabimana Callixte "Sankara" na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba bakoreye ku butaka bw'u Rwanda mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi; byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, hasahurwa imitungo yabo ndetse indi iratwikwa.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha biregwa Nikuzwe Simeon. Uyu ava inda imwe na Shabani Emmanuel na we uregwa muri iyi dosiye.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari we winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Amafoto menshi yerekana ababuranyi ubwo bageraga ku Cyicaro cy'Urukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura

Abaregwa ubwo basohokaga mu modoka itwara imfungwa n'abagororwa
Mbere yo kwinjira mu rukiko babanza gupimwa umuriro
Mukandutiye Angelina apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko
Abaregwa muri iyi dosiye bose uko ari 21 bashinjwa ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Nsabimana Callixte 'Sankara' ahabwa umuti wo gukaraba intoki mu kwirinda Coronavirus
Sankara yahise anapimwa umuriro

Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuzwe Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwasobanuye-ibyaha-byose-by-abareganwa-na-rusesabagina-uko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)