Wa mukobwa ufite impamyabumenyi y'ikirenga wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Nigeria kiri mu bihugu bituwe cyane ku Isi, naho ibura ry'akazi riri kugenda rizamuka, aho hagaragara abantu benshi cyane igitsinagore bafata umwanzuro wo kuzengurukana icyapa kirangisha akazi, aha isoni baaba bazijugunye dore ko abahanga bavuga ko 'Isoni zirisha umwanda'. Gusa utinyutse kuba yakwandika icyapa akazenguruka imijyi yaka akazi, abenshi bahita bakabona.


Mu nkuru ya Legit ivuga ko umukobwa wabitinyutse ubu afite akazi keza nk'uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa witwa Praise Atakele yari yagiye ahagaragara muri Werurwe 2021 ubwo yafatwaga afite ikarito yayikozemo icyapa ayifata mu ntoki mu mihanda ya Abuja asaba akazi. Ku wa kabiri, 20 Mata 20221, Atakele ufite impamyabumenyi y'ikirenga mu itumanaho no kwamamaza, yasangije abantu ifoto yo mu biro yicayemo yambaye imyenda y'akazi amwenyura.

Nyuma yo gutinyuka agasaba akazi abinyujije mu cyapa yahagararanye ku muhanda, amakuru avuga ko ibigo bimwe byamwegereye nyuma y'uko inkuru ye imaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga abantu bayihererekanya. Ntabwo ariko yavuze isosiyete runaka yamukoresheje. Atakele wishimye, yakomeje ashimira abantu bose bagize uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi bagize uruhare mu gutumbutsa ifoto ye hirya no hino akabona akazi keza.


Atakele yari yarabuze akazi afata umwanzuro wo kwandika icyapa

Yanditse kuri Twitter ati: "Ndashaka kuvuga byinshi, gusa ndashimira Imana ihe umugisha abantu bose bashyize ifoto yanjye kuri Twitter bakajya babimenyesha ababasha kumpa akazi, bashyize inkuru yanjye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse no ku masosiyete yangezeho. Mwarakoze ku bw'umutima witanga. Amakuru meza, amaherezo nabonye akazi!"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105150/wa-mukobwa-ufite-impamyabumenyi-yikirenga-wazengurutse-umujyi-nicyapa-gisaba-akazi-arashim-105150.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)