RBC yamaze impungenge abatarabonye ubutumwa bwo guhabwa urukingo rwa kabiri rwa Pfizer -

webrwanda
0

Kuva tariki ya 2 Mata 2021, ni bwo ibikorwa byo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 ku bahawe urwa Pfizer-BioNtech, byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe icyiciro cya mbere cy’ikingira cyatangiye ku 5 werurwe 2021.

Abahereweho mu gihugu ni abahawe urukingo rwa Pfizer kuko umuntu waruhawe yemerewe guhabwa dose ya kabiri nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na 28 ahawe iya mbere, mu gihe abahawe urukingo rwa AstraZeneca bemerewe gufata dose ya kabiri nyuma y’ibyumweru umunani kugera kuri 12 nyuma yo guhabwa dose ya mbere.

Ibikorwa byo gukingira hatangwa dose ya kabiri byatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuko ari ho higanje abahawe urukingo rwa Pfizer-BioNTech, kuko ariho hari ibikoresho byabasha kuzibika.

Nsanzimana aherutse kubwira RBA ko abatarabonye ubutumwa bubamenyesha igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri, umwirondoro wabo uba ubitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga bityo ko badakwiye kugira impungenge.

Ati “Hari ubutumwa twagiye twohereza, hari abatarabubonye, abo iyo bageze aho dukingirira mu ikoranabuhanga ryacu turabibona, tukabona urukingo yafashe, n’igihe yarufatiye n’umwirondoro we, ku buryo ntabwo bigorana.”

Yavuze ko buri muntu ugejeje igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri rwa Pfizer-BioNTech, yakwegera ikigo nderabuzima cya Leta kimwegereye agakingirwa.

Ati “Umuntu wese wabonye urukingo rwa Pfizer, akaba agejeje iminsi yo gufata urwa kabiri, agomba kujya ku kigo nderabuzima icyo ari cyo cyose cyo muri Kigali cya Leta, niyo ataba yarahakingiriwe bwa mbere, ahageze baramubona mu ikoranabuhanga dukoresha. Ntabwo ari ngombwa ko avuga ati ‘nzasubira ha handi cyangwa akavuga’ ati ‘nabyibagiwe, ubwo ntabonye ubutumwa, reka mbireke’ oya”.

Yongeyeho ati “Buri wese waba yarabonye urukingo turamuhamagarira ko iyo minsi niba yarayigejeje, niba nta butumwa bwamugezeho, turamubwira ko yajya ku kigo nderabuzima cya Leta cyose kiri mu Mujyi wa Kigali azahabwa urukingo.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze gukingirwa bakiri bake ugereranyije n’abagomba gukingirwa, kuko hamaze gutangwa inkingo 348.926.

U Rwanda kandi rumaze kugura inkingo ibihumbi 500 za AstraZeneca zatwaye agera kuri miliyoni 1,6$.

Abahawe urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer-BioNTech basabwe kwitegura kujya gufata urwa kabiri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)