Ubuhamya bw’uburyo kuboneza urubyaro ari inkingi yo kurwanya igwingira mu bana -

webrwanda
0

Biragoranye kubyumva ariko byagera kuri nyir’ubwite ho bikaba akarusho kuko iyo agutekerereje imvune yahuraga nazo usanga bigoye cyane kuba umubyeyi yagira umwana uri mu mirire mibi anatwite inda y’imvutsi.

Mukamana kimwe n’abandi babyeyi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ku mubyeyi wifuza iterambere ry’umwana we akwiye kuboneza urubyaro kugira ngo abashe kumwitaho neza.

Abaganiriye na IGIHE bavuze uburyo abana babo bagwingiye kubera kutita ku kuboneza urubyaro hakiri kare bikanagira ingaruka ku bana babo.

Mukamana avuga ko kimwe mu byatumye umwana we agaragara mu mirire mibi harimo kuba yarakurikijwe akiri muto ntabashe kwitabwaho neza ngo abona intungamubiri zikwiye.

Ati “Iyo umuntu ataboneje urubyaro uhita usama noneho wa mwana akaba akiri muto ku buryo ahita agwingira. Njye uwa mbere nta kibazo yagize ariko uwa kabiri aho gukura yasubiraga inyuma mu biro nyuma yo kumukurikiza akiri muto, byansabye amezi abiri kugira ngo ayivemo.”

Yavuze ko kimwe mu bintu by’ingenzi Leta ikwiriye gukora, icya mbere ari ugufasha ababyeyi bakimara kubyara kugira ngo batazajya bahita basama ntibabashe kurera abana babo neza.

Mukamana yavuze ko byamutwaye imbaraga nyinshi mu kurera abana babiri b’inkurikirane, buri umwe amubonera indyo yuzuye neza kandi akamukurikirana mu mirire ku buryo adasubira inyuma.

Ati “Urumva uwa mbere yari yagiye mu mirire mibi nyuma havuka uwa kabiri, byantwaye imbaraga nyinshi mu kubashakira ibyo kurya birimo intungamubiri bose. Ndashimira Leta kuko yagerageje kumpa imfashabere n’ifu yitwa “Ongera” bikajya binyunganira.”

Ntawuhongerumwanzi Gaudence utuye mu Murenge wa Hindiro we avuga ko ubwo umwana we yari afite amezi atandatu aribwo yasamye indi nda atangira kugira intege nke mu kumwitaho.

Yavuze ko ibi byatumye umwana we agaragara mu mutuku yitabaza ikigo nderabuzima kimufasha mu kumuha ongera, shisha kibondo n’ibindi nkenerwa.

Ati “Urumva mbere naryaga ibijumba nkabinombanomba nkanabiha umwana, imbaraga zari zitangiye kuba nke ntakibona uko nca inshuro ngo mbone ibyo kurya byiza mbagaburira, ni ibyo rero byatumye ajya mu mutuku.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima umwana we yaje kumera neza ndetse anigishwa uko bategura indyo yuzuye y’umwana, yakomeje asaba abaturage kwirinda kubyara indahekana ngo kuko bituma abana babo batabona uburezi bukwiriye ahubwo bakangirika bose.

Ati “Niba kubona indyo yuzuye y’umwana umwe bigorana, ukamutwitiraho undi na wa wundi atarakura neza urumva uba utihemukiye? Abantu nibumve akamaro ko kuboneza urubyaro kandi babikurikize.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muramba giherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, Uwimbabazi Diane, avuga ko iyo umubyeyi ataboneje urubyaro akibyara usanga uretse no kuba yahita atwita bishobora kumuzanira ibindi bibazo bitandukanye.

Ati “Gutanga inyigisho zo kuboneza urubyaro bihoraho gusa ubu ababyeyi basigaye babyumva si nka kera. Hari nk’ababyeyi usanga abana babo bagaragara mu mirire mibi noneho banatwite abandi, tukajya tubasaba kuza ku kigo nderabuzima kwiga uko bateka indyo yuzuye, ku mubyeyi byabayeho akenshi ava kwa muganga afashe umwanzuro wo kuboneza kuko aba akora ingendo atagakoze.”

Uwimbabazi avuga ko akenshi umugore utaraboneje urubyaro usanga aho yonsa abana ntabone umwanya wo kwita ku mugabo we ku buryo bishobora kumukururira ikibazo cyo gucibwa inyuma n’umugabo byoroshye.

Ati “Ariko iyo waboneje urubyaro umwana akamara imyaka ibiri cyangwa irenga usanga afite imirire myiza, umugenera ibyo agombwa neza ku gihe bitewe n’uko umwana uba umufitiye umwanya uhagije.”

Yongeyeho ati “Iyo waboneje urubyaro ubona umwanya wo kwita ku muryango wawe, na we ubwawe ukiyitaho bigatuma ukora inshingano wakagombye gukora neza harimo kwita ku mugabo n’abana bawe neza.”

Mu buryo u Rwanda rukunda gukoresha mu kuboneza urubyaro harimo ubw’igihe kirekire nko gukoresha agapira ko ku kuboko kamara imyaka itanu n’agapira ko mu nkondo y’umura kamara imyaka icumi kugeza kuri 12.

Mu buryo bw’igihe kigufi harimo urushinge rw’amezi atatu, ibinini by’amezi atatu, gukoresha agakingirizo, uburyo bwa burundu bafunga umwe mu bashakanye ndetse n’uburyo bwa kamere.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana byagabanutseho 5% ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kiva kuri 38% kigera kuri 33%.

Ababyeyi bo mu Karere ka Ngororero batanze ubuhamya bwerekana ko kuboneza urubyaro ari ingenzi mu kurwanya igwingira ry'abana



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)