Drones zitwara amaraso mu Rwanda zigiye gukoreshwa no mu Buyapani -

webrwanda
0

Mu 2016 ni bwo Drones za Zipline zatangiye kwifashishwa mu Rwanda, zigatwara imiti, ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’amaraso yo kongerera abarwayi, ku bigo nderabuzima bitandukanye. Ni cyo gihugu cya mbere cyari gikoreshejwemo iryo koranabuhanga iyo sosiyete yakoze mu 2014, nyuma yaho riza gukoreshwa no muri Ghana na Amerika.

The New Times yatangaje ko iyo sosiyete yemeje ko igiye gukorana n’Ishami rishinzwe Ubucuruzi muri Toyota Group, Toyota Tsusho Corporation, mu kugeza izo serivisi mu bice bitandukanye by’u Buyapani birimo n’ibirwa biri ahitaruye.

Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo, yavuze ko ubwo bufatanye ari intambwe ya mbere itewe muri gahunda yo kugeza ubuvuzi bwihuse kuri buri wese, cyane ko buzatuma abarenga miliyoni 120 z’abatuye u Buyapani bagerwaho n’izo serivisi.

Ati “Gahunda yacu nka Zipline ni ukugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi nkenerwa cyane kuri buri wese kandi mu buryo bwihuse. Ubu bufatanye na Toyota Tsusho ni intambwe ya mbere ku kugeza iryo sezerano ku barenga miliyoni 120 mu Buyapani.”

Yavuze ko muri ibi bihe abantu bose batagerwaho n’ubuvuzi bwihuse mu buryo bungana, ikaba ari yo mpamvu izo mpande zihuje mu gushakakira igisubizo icyo kibazo.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo gutwara muri Toyota Tsusho, Masato Yamanami, yatangaje ko imikorere ya Zipline itanga umusaruro mu rwego rw’ubuvuzi, bityo bakaba bifuje ko igera no mu Buyapani.

Yagize ati “Twizera cyane ko ikoranabuhanga ryabo rifite ubushobozi bwo kongera gutekereza uko serivisi z’ubuzima zagezwa ku batuye Isi. Uburyo bwa Zipline bwagaragaje impinduka mu mikorere, ari nayo mpamvu twishimiye kuzana ako gashya ngo gafashe n’abatuye u Buyapani.”

Yamanami yasobanuye ko ubufatanye bwabo na Zipline bwatangiye mu 2018 bashoramo imari, hagamijwe “gushyigikira ikoranabuhanga ryayo” ngo rirusheho gufasha urwego rw’ubuzima.

Toyota Group ni Ikigo cy’Abayapani kiri mu bikomeye bizwi cyane mu Isi, biturutse ku izina cyubatse mu gukora imodoka.

Magingo aya ibigo nderabuzima 260 mu Rwanda bigezwaho serivisi z’ubuvuzi zihutirwa hifashishijwe izo drones, hakaba hari intego y’uko byazamuka bikaba 700. Uretse serivisi zavuzwe haruguru, ubu izo ndege zinifashishwa mu gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu gihugu.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyatangiye gukoreshwamo drones mu gutwara ibikoresho by'ubuvuzi n'imiti mu 2016



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)