Perezida Kagame yashimye ‘Raporo Duclert’ ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside -

webrwanda
0

Iyi komisiyo yari ihagarariwe na Prof Vincent Duclert ku wa 26 Werurwe 2021, ni bwo yashyize hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye mu mugambi wa Jenoside yateguwe na Leta ya Habyarimana Juvénal.

Raporo Duclert igaragaza neza ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga umugambi wo gutegura kurimbura Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Umukuru w’Igihugu ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu Gatatu tariki 7 Mata 2021, yagarutse ku byatangajwe n’aba banyamateka 13 bashyizweho na Perezida Macron.

Yagize ati “Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”

Bakiniye ku buzima bw’Abanyarwanda

Iyi raporo kandi yazamuye amarangamutima y’abandi basirikare bakomeye bahoze mu butumwa bw’ubutabazi u Bufaransa bwakoreye mu Rwanda guhera muri Kamena 1994 bwiswe ‘Opération Turquoise’ ndetse n’abari bari mu zindi nzego z’ubuyobozi.

Abo bose bagiye bagaragaza ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwagiye bwirengagiza kenshi amakuru n’ibimenyetso byagaragazaga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Bufaransa bwanze guhara inyungu zabwo za politiki buhitamo gushyigikira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu mugambi karundura wo kubamaraho wari warateguwe na Leta ya Habyarimana.

Ati “Nuko rero ubwo ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho, ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za Politiki. Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye.”

Yakomeje agira ati “Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”

Perezida Kagame yashimye Raporo Duclert avuga ko ari intambwe nziza yatewe n'u Bufaransa

U Rwanda rugiye kuvuga uko rwakiriye Raporo Duclert

Raporo Duclert yasohotse mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibintu abasesenguzi bavuga ko ari inkuru nziza ya mbere iturutse i Paris kuva mu myaka 27 ishize.

Perezida Kagame washimye intambwe yatewe n’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bitatu biri imbere u Rwanda ruzaba rwamaze kugira icyo ruvuga kuri Raporo Duclert.

Ati “U Rwanda narwo ruzagira icyo ruvuga mu minsi ya vuba, bishobora kuzaba nko mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi, ibivuye muri izi raporo nk’uko zakozwe n’abantu babishinzwe ku byerekeranye n’ibyo impuguke zakoze ku byo komisiyo yari irimo ikoraho bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe, icya ngombwa ni uko dukomeza gukorana kugira ngo twandike amateka y’ibyabaye.”

Yakomeje agira ati “Ibyakozwe mu myaka myinshi ishize n’abayobozi b’u Bufaransa bagerageza guhisha uruhare rwabo byagize ingaruka zikomeye, amateka yarahinduwe mu kwamamaza ibinyoma bivuga ko habayeho Jenoside ebyiri harimo n’ibyavuzwe muri mapping report.”

“Imanza zishingiye ku binyoma zatangijwe mu Burayi zikurikirana bamwe mu bagize inzego nkuru z’igihugu cyacu, abakekwaho uruhare muri Jenoside ubu bahawe ubuhungiro bakomeza kuba intakoreka ndetse ubusabe bw’u Rwanda bw’uko bakoherezwa mu gihugu babwima amatwi.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Mata kandi ni bwo Leta y’u Bufaransa yashyize hanze inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur zifashishijwe na Komisiyo Duclert mu gukora raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu itangazo u Bufaransa bwashyize hanze bwavuze ko guhera uyu munsi izi nyandiko zifunguye ku bayobozi, abaturage ndetse n’abashakashatsi bifuza kuzikoresha.

Izi nyandiko zari mu bubiko bw’igihugu zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mitegekere y’u Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.

Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo giha ‘uburenganzira ababyifuza kubona inyandiko za Perezida François Mitterrand na Minisitiri w’Intebe, Édouard Balladur ku Rwanda hagati ya 1990 na 1994 ndetse na kopi z’inyandiko za komisiyo yakoze ubushakashatsi ku nyandiko ziri mu bubiko bw’u Bufaransa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Gushyira hanze izi nyandiko byitezwe ko bizafasha benshi kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa babigizemo.

Perezida Kagame yatangije iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Kazungu Armand




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)