Ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu aza gukemura ibibazo by’abaturage ku midugudu-Minisitiri Gatabazi -

webrwanda
0

Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ikora ku Ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano.

Minisitiri Gatabazi yabibukije ko kuba bitwa abayobozi ari uko hari abaturage bayobora, bityo bakwiye kubaha serivisi nziza kandi ku gihe.

Ati “Abayobozi twese nanjye ndimo ikintu cya mbere dusabwa cy’ibanze ni ukumva ko tubereyeho umuturage kuko duhabwa izo nshingano cyangwa tukazitorerwa kubera umuturage. Kandi umuturage iyo ateye imbere na we muyobozi utera imbere.”

“Ibyo rero bigasaba ngo tuzirikane serivisi tugomba kubaha, abaturage tubahe serivisi nziza, ushaka ibyangombwa abibone, ushaka ifumbire yateganyirijwe ayibone, ushaka nkunganire ayibone bitamugoye, ujya kwa muganga yakirwe neza, ugiye mu nzego z’ubutabera yakirwe neza. Ibyo iyo bikozwe, igihugu kigira umutekano urambye.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bibukijwe ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byinshi bikwiye gukemukira mu nzego z’ibanze bitarindiriye Umukuru w’Igihugu nk’uko ahenshi bijya bigaragara iyo abaturage batonze imirongo bashaka kumugezaho ibibazo byabo.

Ati “Abaturage bakeneye ko tubakemurira ibibazo twese dufatanyije. Rwose ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu ari we uza gukemura ibibazo by’abaturage byo ku midugudu.”

Yibukije ko umuturage ufite ikibazo iyo kidakemutse, ibindi byose wamubwira atabyumva.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanze ibitekerezo, bagaragaje ko hari aho bagiye bagira intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko biyemeza ko bagiye kwisubiraho.

Uwiragiye Marc ati “Inama mutugiriye zitwongereye ingufu. Tugiye kurushaho kunoza ibyo dukora twegera abaturage kandi tubakemurira ibibazo.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi biyemeje kunga ubumwe birinda amakimbirane mu kazi kuko adindiza imikorere.

Uruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi mu Karere ka Nyaruguru rwari rugamije kwegera abaturage no kujya inama nabo; kubashishikariza kwicungira umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Gatabazi akomereza mu Karere ka Nyamagabe aganira n’abo mu mirenge ihana imbibi na Nyungwe.

Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru
Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi banga gukemurira abaturage ibibazo bikarindira Umukuru w’Igihugu
Minisitiri Gatabazi yibukije ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Batanze ibitekerezo biganisha ku miyoborere myiza
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira na bamwe mu bayobora inzego z'ibanze mu Karere ka Nyaruguru
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobora inzego z'ibanze, abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)