Kigali: Abana bo ku muhanda basabye gutekerezwaho mu bikorwa by’ikingira -

webrwanda
0

Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite ubwoba muri ibi bihe Isi iri guhangana na Covid-19, kuko hari bagenzi babo bagize ibimenyetso by’iyi ndwara ku buryo byabahungabanyije.

Uwitwa Hirwa Innocent uvuga ko atuye mu Murenge wa Muhima, yagize ati “Natwe tuba dufite ubwoba bwayo ariko kubera ko nta kundi twakora ngo badukingire, turabyihorera kuko nta mwana wo mu muhanda ujya upfa kurwaragurika.”

Uwitwa Olivier Dusabe, uvuga ko atuye hafi y’Isoko rya Kimisagara, yavuze ko hari mugenzi wabo wagize ibimenyetso by’iyo ndwara bagatinya kumwegera.

Ati “Hari mugenzi wacu warwaye nk’icyumweru cyose afite umuriro mwinshi cyane, noneho tugira ngo ni Covid-19, dutangira gutinya kujya tumwegera ku buryo twese twagize ubwoba ariko ku bw’amahirwe yaje gukira ativuje.”

Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko icyiciro cy’aba bana cyaba imbarutso yo gukwirakwiza Covid-19, ari ngombwa ko nabo batekerezwaho.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yemeza ko hanabaye gahunda yo gukingira aba bana bo ku muhanda byanyuzwa mu miryango ibafasha.

Ati “Ubundi hari amashyirahamwe afasha abo bana kugira ngo bave mu mihanda, bakabahuriza ahantu hemewe n’amategeko, niba ari ibigo runaka numva ko n’ubwo uyu munsi hatariho icyiciro cyibanda ku bana, kizabaho ariko kikanyura muri ayo mashyirahamwe nyine atari ukuvuga ngo tugiye kureba abo bana bo mu muhanda.”

Magingo aya, muri gahunda yo gukingira mu Rwanda ntabwo abantu bafite munsi y’imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo rwa Coronavirus ku ikubitiro.

Umwe mu babyeyi twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko biteye agahinda kubona abana bo ku muhanda bisabira ubufasha bwo guterwa urukingo.

Yagize ati “Ni ukuri bariya baba bakiri abana, imyaka ni mito cyane muri za 12, ibaze uwo mwana kuba adatekererezwa kandi akiri muto, aturanye n’abantu bakuru. Njye ibi mbifata nk’igisebo ku muryango Nyarwanda muri rusange, kuva ku babyeyi bareka abana babo bajya mu muhanda no kugera kuri twe twabyaye tukamenya agaciro k’umwana ariko tukareka bariya [bo mu muhanda] bakahaguma.”

Yongeyeho ati “Ubundi iki cyakabaye ikibazo cy’igihugu twese, twaratsinzwe kandi ntibikwiriye, dukwiye guhagurukira rimwe twese kandi na Leta ikabigarukamo cyane kugira ngo aba bana b’igihugu batazavamo ibirara bizatwiba mu myaka itanu iri imbere, kandi bafite amahirwe yo kurerwa bakazatubera abavuzi mu masaziro yacu.”

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bari mu byiciro bitandura Covid-19, ariko na bo bakwiye kwirinda kuko iki cyorezo gishobora kubageraho batitwaye neza.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo. Iyi gahunda igamije gufasha abo bana kurererwa mu miryango, kugira ngo bige, barye neza bityo banakure neza bafite uburere n’ubuzima bwiza.

Umwana wo ku muhanda yavuze ko afite ubwoba bwo kuzarwara Coronavirus
Abana bo ku muhanda babayeho mu buzima butoroshye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)